Kwibuka31: Ingengabitekerezo ya Jenoside yarazamutse muri iki cyumweru cy'Icyunamo ugereranyije n'umwaka ushize-RIB

Apr 14, 2025 - 11:20
 0

Urwego rw'Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, rwakiriye amadosiye 82 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.

Nk'uko byatangajwe na Dr Thierry B Murangira, umuvugizi w'urwego rw'Igihugu RIB, yagaragaje ibyaha birebana n'Ingengabitekerezo ya Jenoside yiyongere nk'uko amadosiye yakiriwe yose y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo, ivangura ndetse no gukurura amacakubiri muri iki cyumweru cyo kwibuka kuva ku itariki 07 Mata kugera 13 Mata 2025 abigaragaza. Amadosiye yakiriwe ni 82, aho amadosiye y’ingengabitekerezo n’ibyaha bifitanye isano na yo yonyine ari 76.

Ati “Amadosiye y’ivanguramoko no gukurura amacakubiri ni 6. Abakekwa bose muri ibi byaha bafashwe ni 87. Ni mu gihe umwaka ushize mu Cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, amadosiye yari 52 aho ubungubu twabonye 82.”

Icyaha kiza ku isonga ni uguhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kikaba kiri mu byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo, aho umubare w’icyo cyaha cyonyine wagaragaye inshuro 36 mu cyumweru cyo kwibuka.

Icyaha cyo guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyihariye 45.6% ugereranyije n’ibindi byaha uko 6.

Ikindi cyaha ni icyo gupfobya Jenoside aho cyagaragaye inshuro 16 bingana na 20.3%. Ingengabitekerezo ya Jenoside yagize amadosiye 11 angana na 13.9%.

Icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ni dosiye zingana na 11.4%, icyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, ibyaha ni 4 bingana na 5.1%. Guha ishingiro Jenoside ni ibyaha 3 bingana na 0.38%.

Ni mu gihe Amadosiye y'ivangura no gukurura amacakubiri umwaka ushize yari dosiye 1,  ubu hakaba haragaragaye  amadosiye 6.

Abaketswe umwaka ushize bari 53 ubu ni 87. RIB ivuga ko hari ubwiyongere bwabayeho. Dr Murangira avuga ko ubu bwiyongere bufitanye isano n’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dr Murangira agira ati: “Imbuga nkoranyambaga kenshi zikoreshwa mui gukwirakwiza aya magambo. Hariho rero abantu bagiye bakora ibi byaha bavuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa se ivangura, bashaka gusobanura cyangwa guha igisobanuro kitari cyo ibibera muri RDC.”

RIB igaragaza ko hari abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bakomeje kuyinyuza ku mbuga nkoranyambaga kandi bagasaba abantu bafite imyumvire imwe gukwirakwiza iyo ngengabitekerezo ya Jenoside.

Akomeza agira ati: “Ugasanga kuri sitati zabo ngo nanjye nshyigikiye ibyo kanaka ari kuvuga cyangwa na we agakora Tik Tok ye agashyiraho ya magambo akavuga ati turi kumwe, ibyo ni byo byatumye imibare izamuka.”

Apr 14, 2025 - 11:32

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.