Ibrahima Traore ntakozwa icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kwakira abimukira birukanwe
Leta ya Burkina Faso yatangaje ko yamaganye icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kwakira abanyamahanga birukanwa muri gahunda nshya ya Perezida Donald Trump yo gukaza iyirukanwa ry’abimukira baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Perezida Donald Trump asanzwe afite gahunda yo kwirukana miliyoni z’abimukira baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika badafite ibyangombwa byemewe, kandi ubutegetsi bwe bwagiye bushaka ibihugu bya gatatu byemera kwakira bamwe muri abo bimukira, birimo ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Burkina Faso, ryasohotse ejo ku wa Gatanu, ryavuze ko Burkina Faso itazigera yemera kuba aho abo bimukira bajyanwa, kuko ibyo bishobora guhungabanya umutekano w'igihugu cya Burkina Faso ndetse no guteza imibanire mibi abaturage y’imbere.
Leta ya Ouagadougou yatangaje kandi ko icyo cyifuzo cya Amerika kidahuye n’intego z’igihugu mu bijyanye n’umutekano, ubukungu n’uburenganzira bwa muntu, bityo ko kitazigera cyemerwa.
Iyi ngingo ije mu gihe ubutegetsi bwa Trump bukomeje kotsa igitutu ibihugu byo muri Afurika ngo bifashe mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gukuraho abimukira bose batari abanyamerika.


Kinyarwanda
English
Swahili









