
Perezida Kagame yakiriye Dr Ronny uyobora komisiyo ishinzwe ubutasi mu Nteko ya Amerika
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21 Werurwe, Perezida Paul Kagame, yakiriye Dr Ronny Jackson, uyobora Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ubutasi n’ibikorwa bidasanzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibiro by’umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Dr Ronny baganiriye ku bufatanye bwo guteza imbere amahoro mu karere.
Uruzinduko rwa Jackson ruje mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari amakimbirane n’intambara bishyamiranyije M23 n’ingabo za Leta ‘FARDC’. Ni intambara itavugwaho rumwe kuko u Rwanda rushinjwa gufasha M23 ariko rukabihakana ndetse na Leta ya Congo ikaba ishinjwa kwihuza na FDLR.
Taliki 18 Werurwe byatangajwe ko Perezida Kagame na Tshisekedi, bahuriye i Doha muri Qatar baganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’umutekano.
Muri iyo nama yayobowe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamin bin Hamad Al Thani, Perezida Kagame yashimangiye ko ari ngombwa gukemura ibibazo by’umutekano anakomoza no kuri uyu mutwe wa FDLR ko ukiri ikibazo ku Rwanda.
Uyu mutwe ushinjwa kuba warasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda mbere y’uko bamwe mu bawugize banawushinze berekeza muri DRC.