Perezida Kagame yakiriye Dr Ronny uyobora komisiyo ishinzwe ubutasi mu Nteko ya Amerika

Mar 21, 2025 - 14:49
 0

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21 Werurwe, Perezida Paul Kagame, yakiriye Dr Ronny Jackson, uyobora Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ubutasi n’ibikorwa bidasanzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibiro by’umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Dr Ronny baganiriye ku bufatanye bwo  guteza imbere amahoro mu karere.

Uruzinduko rwa  Jackson ruje mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya  Congo, hari amakimbirane n’intambara  bishyamiranyije M23 n’ingabo za Leta ‘FARDC’. Ni intambara itavugwaho rumwe kuko  u Rwanda rushinjwa gufasha M23 ariko rukabihakana ndetse na Leta ya Congo ikaba ishinjwa kwihuza na FDLR.

Taliki 18 Werurwe  byatangajwe ko Perezida Kagame na Tshisekedi, bahuriye i Doha muri Qatar baganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’umutekano.

Muri iyo nama  yayobowe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamin bin Hamad Al Thani, Perezida Kagame yashimangiye ko ari ngombwa  gukemura ibibazo by’umutekano anakomoza  no kuri uyu mutwe wa FDLR ko ukiri ikibazo ku Rwanda.

Uyu mutwe ushinjwa kuba  warasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda mbere y’uko bamwe mu bawugize banawushinze berekeza muri DRC.

Mar 21, 2025 - 14:53

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.