Botswana ishobora kwisanga ari cyo gihugu gifite abaturage bakize muri Africa
Leta ya Botswana yatangaje ko yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko rishya risaba amasosiyete acukura amabuye y’agaciro kugurisha 24% by’imigabane mu mishinga mishya y’ubucukuzi ku banyabihugu b’imbere mu gihugu, mu gihe leta ubwayo itahitamo kugura iyo migabane
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutaka n’Ingufu muri Botswana, iri tegeko ryatangiye gukurikizwa kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 2025, nyuma y’uko ryari ryemejwe mu mategeko mashya y’ubucukuzi yatangajwe umwaka ushize ariko ntiryahita ritangira kubahirizwa.
Botswana, izwi nk’igihugu cya mbere ku isi mu gucukura amabuye y’agaciro ya diyama ku bwinshi , kandi ikomeje kugaragara nk’ahantu hashya h’ishoramari mu bucukuzi bw'umuringa, yifuza ko iri tegeko rishya rizongera ubufatanye n’abashoramari b’imbere mu gihugu mu mishinga y’ubucukuzi ikomeje kwiyongera.
Iyi Minisiteri yatangaje ko iri tegeko rigamije kongera uruhare rw’Abanyabotswana mu mutungo kamere w’igihugu cyabo, guteza imbere inganda zongerera agaciro amabuye acukurwa mu gihugu, ndetse no gutegeka amasosiyete y’ubucukuzi gushyiraho ikigega cyo gusana no kurengera ibidukikije ahacukurwa amabuye.
Mu gihe iri tegeko ryavugwaga mu Nteko Ishinga Amategeko, uwahoze ari Minisitiri w’Ubucukuzi yasobanuye ko abashoramari b’imbere mu gihugu bashobora kugura imigabane muri iyo mishinga bifashishije amafaranga ajyenewe abajya mu zabukuru n’andi mafaranga y’imbere mu gihugu.
Abasesenguzi bavuga ko iri tegeko rishya rizafasha abaturage ba Botswana kurushaho kungukira mu mutungo kamere w'igihugu cyabo, aho kuba gusa isoko ry’amabuye y’agaciro


Kinyarwanda
English
Swahili









