Imbangukiragutabara zimwe zihitana abo zagombaga gutabara
Mu bihe bitandukanye, hajyiye humvikana impanuka z’imbangukiragutabara izi zizwi nka Ambulance mu Rwanda, ibintu byateye benshi kwibaza ku mutekano w’abarwayi baba batwawe n’izi modoka.
Reka dusubire inyuma ku itariki ya 3 Nzeri 2025 mu Karere ka Nyanza, imbangukiragutabara yakoze impanuka itwaye umurwayi wari umaze gukora impanuka ajyanywe mu Bitaro ngo avurwe. Mu Ukuboza 2023, imbangukiragutabara yari ivanye umurwayi ku Bitaro bya Ngarama (Gatsibo) imujyanye mu Bitaro bya Kanombe, nayo yakoze impanuka, itwaye umurwayi kandi urembye.
Mu Karere ka Rusizi imbangukiragutabara (Ambulance) yarigiye kureba umurwayi wari urembeye ku bitaro bya Muganza na Gikundamvura yakoze impanuka iteye ubwoba ubwo yarigeze ahitwa Mukindobwe yagonze umunyonzi warutwaye intoryi ahita yitaba Imana.
Ku itariki ya 24 Kamena 2024, mu Karere ka Nyamagabe habaye impanuka y’imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi, aho yarenze umuhanda umushoferi ahita apfa. Hari n’indi mbangukiragutabara yari irimo abarwayi yakoze impanuka hafi y’ishuri, Imana ikinga akaboko.
Izi mpanuka zikomeje kugaragaza ko hari ikibazo cy’umutekano w’abarwayi batabarwa n'izi mbangukiragutabara ariko bikarangira zibahitanye cyangwa zibakomerekeje bikomeye.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana aherutse gusobanura ko imbangukiragutabara imwe igomba gufasha abantu nibura ibihumbi 20, bityo rero zikwiye kwitabwaho zikirinda gukora impanuka kuko imodoka imwe ya Ambulance nkuko dukunda kuzita igura miliyoni 78 Frw, kandi mu gihugu hose habarurwa imbangukiragutabara 510 gusa.
Nubwo imbangukiragutabara ari igisubizo gikomeye mu gutabara abantu bari mu kaga, izi mpanuka zikomeje guteza ikibazo cy’uko ubuzima bw’utabawe bwaburizwamo ataragezwa ku ivuriro. Abasesenguzi bavuga ko hakenewe kongera ubushobozi mu modoka, amahugurwa y’abashoferi, bazo ndetse n’uburyo bwo kugenzura umutekano wo mu muhanda kugira ngo abarwayi batwarwa bagezwe ku bitaro bafite icyizere cyo kubaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









