issa
Nta munyamahanga uhohotera umunyarwanda ngo tumureke - ACP Rutikanga

Nov 25, 2025 - 17:59
 0

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa Ukweli Times, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga, yasobanuye ibibazo bitandukanye byugarije umutekano w’abaturage, birimo urugomo rukorwa n’abanyamahanga baba mu Rwanda, ibibazo by'abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, umutekano wo mu muhanda ndetse n’impanuka zikunze kuvugwa mu minsi mikuru no ku binyabiziga bizwi nka Howo na Spiro.

ACP Rutikanga yavuze ko nta munyamahanga uhohotera Umunyarwanda ngo ajyende gutyo gusa, ndetse ko n’Umunyarwanda uhohoteye umunyamahanga ahanwa nk’uko amategeko abiteganya. Yavuze ko hari abanyamahanga bahohoteye abanyarwanda mu minsi yashize ubu bamaze  gusubizwa iwabo, abandi bagashyikirizwa inkiko, ndetse hari n’abafungwa bitewe n’ibyaha bakoze.

 Ati: “Nta na rimwe tuzemerera umuntu uwo ariwe wese guhohotera UmunyaRwanda, yaba umunyamahanga cyangwa Umunyarwanda.”

Ku birebana n’abantu bakekwaho imyitwarire mibi mu midugudu aho batuye, Umuvugizi wa Polisi yasobanuye ko Polisi idafata umuntu utakoze icyaha, ariko ko hari abo bashyiraho ijisho bitewe n’ibikorwa byabo biteye amakenga. Ati: “Niba umuntu adakora akazi kazwi, akajya asohoka mu masaha ya nijoro ntawuzi icyo akora, tubifitiye uburenganzira bwo kumucyeka no kumukurikirana.”

Ku kibazo cy'ubujuru bukorwa mu ngo, yasabye abaturage kuba abafatanyabikorwa ba mbere n’inzego z’umutekano, bakamenya abaturanyi babo kandi bagatanga amakuru ku gihe.

ACP Rutikanga yanavuze ku kibazo cyo guha inzira ambulance, ashimangira ko ari ikinyabiziga ntakumirwa kandi kigomba guhabwa inzira n’umuntu uwari we wese. Ati: “Utabashije guha inzira ambulance kandi abifitiye uburyo, azabihanirwa. Ariko mbere yo guhana tubanza kubigisha.”

Ku makuru avuga ko gupima imyotsi ya moto ari gahunda yo guca moto za essence, Umuvugizi wa Polisi yabinyomoje yivuye inyuma, avuga ko nta gahunda nk’iyo ihari, ahubwo ari ugushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije no kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Ku birebana n’abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga bakavugako banyoye energy drinks cyangwa coffee, ACP Rutikanga yavuze ko ibyo ari ibinyoma bidafite ishingiro, kuko mu bipimo ntaho byagaragaye ko energy drink cyangwa ikawa bigaragara nka alcohol. Ati: “Niba alcol test igaragaje ko ufite alcohol mu mubiri, ntabwo ari energy drink wanyweye; ni inzoga.”

ACP Rutikanga yatanze ubutumwa bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda muri gahunda ya Tugendane Tugereyo Amahoro, avuga ko n’impanuka imwe itwara ubuzima bw’umuntu ari nyinshi, kuko ubuzima bufite agaciro gakomeye. Yavuze kuri moto za Spiro n’imodoka za Howo zikunze kuvugwa, ashimangira ko mu mibare bafite ibinyabiziga byose bikora impanuka, bityo bidakwiye kwitirirwa ubwoko bumwe bw’ibinyabiziga.

Yasoje avuga ko Polisi ikomeje kongera imbaraga mukubungabunga umutekano w'abaturaRwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface

Nov 25, 2025 - 22:19