issa
Ibyo wamenya ku gitaramo 'Niwe Healing Concert '

Nov 25, 2025 - 17:46
 0

Richard Nick Ngendahayo ageze kure imyiteguro y'igitaramo Niwe Healing Concert azakorera muri Bk Arena. Hari nyuma y'imyaka 17 aba muri Amerika aho yimukiye mu 2008.

Ku wa 25 Ugushyingo 2025 mu kiganiro n'itangazamakuru Ricard Nick Ngendahayo yagaragaje ishusho y'igitaramo aho imyiteguro igeze kure.

Ni mu gihe Haguma Natacha umwe mu bateguye igitaramo yasobanuye ko hakozwe ibishoboka byose ku buryo bashimira itangazamakuru ryagendanye na Richard Nick Ngendahayo. Igitaramo kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2025. 

Imiryango izafungurwa saa kumi z'umugoroba ariko igitaramo kizatangira saa kumi n'ebyiri. 

Abaramyi Rene Patrick n'umugore we Tracy Agasaro bazafatanya mu kuyobora igitaramo. Itike ziri kugurirwa kuri Centrika. Indirimbo yitiriye igitaramo yashibutse ku butumwa Imana yamuhaye ari mu ndege mu rugendo.

 Ati"Jyewe Imana niyo impa ibyo kuririmba n'igihe Indirimbo igomba gusohokera. Ntegereza igihe cya nyacyo. Rero Imana yampaye ubutumwa bwo muri Niwe ndi mu ndege. Imana niyo izi impamvu yampaye ubwo butumwa".

Igitaramo azaririmba indirimbo zigize 'Niwe Album' ariko kandi azaba ari nko kugaruka mu muziki'Comeback' nkuko yabyise. Nyuma y'igitaramo azaboneraho umwanya wo gutangira gutanga indirimbo ziri kuri album nshya.