issa
Sherrie Silver aratabariza umwana we ukorerwa ihohoterwa rishingiye ku miterere y'amenyo ye

May 20, 2025 - 11:50
 0

Umuhanga mu mbyino no mu bikorwa by’ubugiraneza, Sherrie Silver, yagaragaje agahinda aterwa n’uburyo umwe mu bana baririmba muri Sherrie Silver Foundation ahora yibasirwa n’amagambo mabi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’imiterere y’amenyo ye. Yatangaje ko abashinzwe imbuga zabo bahora bakuraho ibisubizo birimo gutukana no gusebanya, ariko bikaba bitagikemuka burundu.

Uyu mwana ari mu baririmba cyane bakunzwe mu muryango wa Sherrie Silver Foundation, gusa ariko nubwo impano ye yemewe kandi ikundwa na benshi, hari abakomeza kumusuzugura, cyane cyane bamunenga ku bijyanye n’amenyo ye.

Sherrie Silver, binyuze kuri konti ye ya X (Twitter), yanditse ubutumwa bugira buti: “[…] turambiwe gusiba comments zose zibasira umwe mu bana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation, aho baba bamwibasira ku miterere y'amenyo ye. Turashaka muganga w’amenyo witeguye gufatanya natwe tukamufasha kubona umuti urambye.”

Ubutumwa bwa Sherrie bwakiriwe n’abantu batandukanye barimo abashimira uburyo yita ku bana, ndetse n’abandi basezeranya kumushakira ubufasha, cyane cyane mu rwego rw’abaganga b’amenyo. Hari icyizere ko ubutumwa nk’ubu bushobora gufungura amarembo y’impinduka nziza ku buzima bw’uwo mwana, yaba ku mubiri ndetse no ku mitekerereze.

Iki ni igikorwa cy’ubumuntu kandi gikwiriye gushyigikirwa. Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku miterere y’umuntu, cyane cyane ku bana, ni inshingano ya buri wese. Ubufatanye hagati y’abagiraneza, abaganga n’imiryango nk’iya Sherrie Silver Foundation bushobora kuzana impinduka zigaragara, haba ku mwana umwe cyangwa ku bandi benshi bafite ibibazo nk’ibi.