
Yampano yasabye imbabazi Marina
Umuhanzi Yampano yasabye imbabazi Marina nyuma y'uko bakoranye indirimbo ariko akayisohora batabyumvikanye bikarangira Marina ayisibishije.
Yampano yemeye guca bugufi asaba imbabazi Marina nyuma y'uko bakoranye indirimbo bise 'Urw'agahararo' Yampano akayishyira hanze batabyumvikanye Marina agahita ayisibisha.
Mu butumwa Yampano yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko Marina ari umuhanzi yemera kandi akunda, bityo ko bidakwiye ko bangana ndetse yiteguye kwiyunga nawe.
Ati "Marina ni umuhanzikazi nemera, nkunda kandi nubaha niyo mpamvu twakoranye indirimbo nziza. Ibyabaye rwose sinumvaga ko byagera aha, mbabarira mwamikazi wa muzika...."
Ibi abivuze nyuma y'amasaha make Marina ashyize hanze itangazo avuga ko yafashe umwanzuro wo gusibisha indirimbo kuko Yampano atubahirije ibyo bari bumvikanye