
Itsinda rya 1:55AM na UGB ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Nyanza. (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatandatu itsinda rya 1:55 AM riyobowe na Coach Gael n'abandi bo muri UGB ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’Akarere ka Nyanza.
Kuri uyu Gatandatu tariki ya 12 Mata 2025, itsinda rigari rya 1:55AM na UGB Basteball Club ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’Akarere ka Nyanza.
Basobanuriwe amateka yaranze aka gace mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse bunamira abarenga 31644 baruhukiye muri urwo rwibutso.
Mu rwego rwo guhumuriza no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iri tsinda ryasuye, riganira ndetse rigenera impano ababyeyi 10 b’Intwaza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Murenge wa Busasamana.
Itsinda ryo muri 1:55AM ryarimo Coach Gael, Bruce Melodie n'abandi, ndetse n'abakinnyi bo muri UGB. Iyi kipe ya UGB Gael na Melodie bakaba banafitemo imigabane.
Itsinda rya 1:55AM na UGB ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’Akarere ka Nyanza
Bruce Melodie yashyize indabo anunamira Abatutsi bazize Jenoside I Nyanza
Itsinda rya 1:55AM na UGB ryahaye ubufasha abarokotse bo muri Busasamana