issa
Ngabonziza Augistin wamamaye mu miziki yo hambere yapfuye

Nov 3, 2025 - 08:52
 0

Umusaza Ngabonziza Augustin watangiye umuziki mu mpera y’1979, yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) azize uburwayi.

Ngabonziza Augustin yatangiye kuririmba akiri umwana wo mu mashuri ku myaka 16. Ku myaka 18 y’amavuko ahagana mu 1979 nibwo yatangiye kugira ibihangano bifatika. Uyu musaza yigeze kubwira Televiziyo Rwanda ko kugirango indirimbo imare igihe iryoheye amatwi byasabaga kuyitondera ukayandika nk’ukwezi kose noneho ugashaka injyana’Melodie’.

 Ngabonziza Augistin yatangije Orchestre Les Citadins yayishinganye na mukuru we Ngaboyisonga Bernard. Uyu musaza mu 2000 yagize uruhare mu ishingwa rya Orchestre Irangira yayishinganye na Nikobisanzwe André Gromyko.

Ngabonziza yamenyekanye mu ndirimbo zirimo; Sugira Usagambe, Ancila, Rugori rwera n’izindi zamenyekanye mu myaka yo hambere.