issa
Papa Cyangwe mu myiteguro yo kwizihiza imyaka itanu

Nov 3, 2025 - 09:33
 0

Umuraperi Papa Cyangwe akomeje imyiteguro y'igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze amenyekanye. Ni igitaramo giteregerejwe ku wa 22 Ugushyingo 2025 mu mujyi wa Kigali mu nyubako y'imikino n'imyidagaduro 'Kigali Universe'.

Umuraperi uri mu bakunzwe mu Rwanda abikesha indirimbo zibyinitse ari mu myiteguro yo kwizihiza imyaka itanu.

Papa Cyangwe yabwiye UKWELITIMES ko igitaramo kizaba ku wa 22  Ugushyingo 2025 muri Kigali Universe. Uyu muraperi yamenyekanye mu bihe bya Covid-19 ariko yari yarakoze album mu 2018, icyo gihe abantu bari bataramuha umwanya ngo bumve ubuhanga bwe.

Papa Cyangwe afite album yise'Live and Die' n'iyo aherutse gusohora yitwa'Now or Never' iriho indirimbo 12, ikaba iriho abahanzi barimo Diez Dolla, Magna Romeo, Ariel Wayz, Chiboo, Yampano, Real Rody na Bruce The 1st .

Indirimbo za Papa Cyangwe zamamaye zirimo; It's Ok yakoranye na Afrique, Bambe ari kumwe na Social Mula n'izindi.