Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe n'igitaramo cya Doja Cat
Doja Cat ni umwe mu bahanzikazi bazwiho kwisanga mu njyana zose bakazikora neza. Ni umuririmbyi, umuhanzikazi,umuraperi, utunganya indirimbo akaba afatwa nk'umwamikazi wa Rap Pop.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yanditse kuri X avuga ko ibitaramo byose yitabiriye muri Bk Arena, icya Doja Cat kiri ku mwanya wa mbere.
Nyuma yo kureba imbaraga, imiririmbire iri ku rwego rwiza, uko akoresha umubiri mu gushimisha abamureba n’uburyo anyuzamo akaganiriza abafana, Minisitiri Nduhungireho yavuze ko yanyuzwe. Ati”Nitabiriye ibitaramo byinshi muri Bk Arena, ariko icya Doja Cat kirutsa ibindi byose naharebeye, haba mu mikorere no mu myidagaduro”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Doja Cat ari umuhanzi udasanzwe, ukoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro. Doja Cat yamaze isaha n’igice ku rubyiniro mu muziki wa Semi-Live ariko abari bazi indirimbo ze baranezerewe, abakunda umuhanzikazi ukoresha imbaraga ku rubyiniro nabo batashye bishimye. Nubwo hari abari bakurikiye ubona ko batazi ikijya mbere.
Doja Cat afite album nshya yise’Tour Ma Vie’aho mu bitaramo byose agenda aririmbaho zimwe mu ndirimbo ziyigize. Ku wa 20 Werurwe 2026 azataramira muri Afurika y’Epfo, muri SunBet Arena, inyubako iri Pretoria. Iyo nyubako niyo nini iba mu ntara ya Gauteng, ikaba yakira hagati ya 8000-10,000 bicaye neza.
mu 2023 ikinyamakuru TIME cyamushyize ku rutonde rw'abavuga rikijyana ku isi. Ariko kandi Billboard yanditse inkuru ivuga ko ari we muhanzikazi ukunzwe kurusha abandi mu njyana ya Pop mu bihe bye'Era'.


Kinyarwanda
English
Swahili









