issa
Perezida Kagame ategerejwe muri  Tanzania

May 2, 2026 - 12:53
 0

Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Tanzania ku tariki ya 3 Gicurasi 2026, mu ruzinduko rw’umunsi umwe rugamije kongera imbaraga mu mubano uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2026, Nibwo Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Tanzania, Bakari S. Machumu, yatangaje ko Perezida Kagame azaganira mugenzi we, Dr. Suluhu Hassan, ku ngingo z’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rugiye gukurikira urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Tanzania, Mahamoud Thabit Kombo, yagiriye mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2026, rwari rugamije guteza imbere ubufatanye.

U Rwanda na Tanzania bifitanye amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, umutekano, ikoranabuhanga, ubwikorezi no guteza imbere inganda, yasinywe mu bihe bitandukanye.

Muri Nyakanga 2025, u Rwanda rwagiranye na Tanzania amasezerano ayemerera gushyira i Kigali ibiro by’ikigo gishinzwe ibyambu, TPA, byitezweho kwihutisha iterambere ry’ubucuruzi hagati y’impande zombi.