Rwezamenyo: Umunyerondo adodera inkweto ku muhanda yambaye imyenda y’akazi
Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Rwezamenyo, bakomeje kwibaza byinshi ku munyarondo wo mu Kagari ka Rwezamenyo ya I, Umurenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, ukora akazi ko kudoda inkweto yambaye imyenda y’irondo.
Bamwe mu baturage baganiriye na UKWELITIMES, bayibwiye ko batunguwe n’uburyo uyu munyerondo adoda inkweto yabaye imyenda y’akazi ntawe yikanga.
Bavuga ko batiyumvisha uburyo inzego zishinzwe uyu munyerondo zireka agakra undi mwuga yambaye umwenda w’akazi kandi adodera inkweto imbere y’urugi rw’inzu rw’ibiro by’abanyerondo ryo muri aka kagari.
Umwe yagize ati “ Aba asebya abanyerondo kabisa, ni gute wajya kudoda inkweto hariya mumuhanda wambaye imyenda y’irondo koko?”
Yakomeje agira ati “ Turabizi abanyerondo bemerewe gukora akazi kandi kugirango ababashe kubaho neza ariko se ukagakora unambaye imyenda y’akazi? Biragayitse.”
Undi yagize ati “ Njye ntabyinshi nabivugaho kuko sinzi niba byemewe kubera ko urabona ko hariya arimo kududera inkweto anambaye imyenda n’imbere y’ibiro byabo wenda mwe mwazatubariza niba byemewe tukabimenya.”
Umwe mu bayobozi bo mu Kagarika Rwezamenyo, wanze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uwo munyerondo ubusanzwe akora irondo ku manywa ariko batari bazi ko ahita ajya mu kazi ke ko kudoda inkweto yambaye imyambaro y’akazi.
UKWELITIMES, yahamagaye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zo muri aka gace ndetse burimo n’ubw’Umurenge wa Rwezamenyo, buyibwira ko ibyo uwo munyerondo akora bitemewe ndetse bugiye kumuganiriza kugira ngo ajye akora uwo mwuga we w’undi wakododa inkweto atambaye imyenda y’irondo.

Kinyarwanda
English
Swahili








