issa
Salongo wiyitaga umupfumu yakatiwe gufungwa imyaka itatu

Jul 17, 2025 - 09:37
 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruherutse guhamya Rurangirwa Wilson wamenyekanye nka Salongo, icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Uyu mugabo Salongo usanzwe utuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yaregwaga ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’iyezandonke.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rurangirwa Wilson ukorera mu Karere ka Bugesera avuga ko avura indwara zitandukanye, akagenda atanga ibiganiro kuri YouTube, avugamo ko afite ububasha bwo kugarura ibintu byibwe bigatuma abantu bamubona bamwizera.

Uwari uhagarariye ubushinjacyaha, yavuze ko ayo mashusho atuma abantu bose bamwizera ko ibyo avuga abishoboye, bakamugana akabaca amafaranga abizeza ko ibyo bamusaba bizakunda nyamara ntibibe uko.

Ubushinjacyaha bwari bwanasobanuye ko amafaranga Salongo akura muri ubwo butubuzi ayakoresha mu bikorwa bitandukanye birimo kugura imitungo itimukanwa itandukanye harimo ibibanza 14 birimo n’ibyubatswemo inzu zigeretse.

Hari kandi ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza avuga ko akora birimo kubaka imihanda, gufasha impfubyi, gufasha abakene n’abapfakazi mu gihe ubushinjacyaha bwo bugaragaza ko ibyo bintu byose Salongo abikora akoresheje ayo mafaranga aba yariganyije, akayakoresha nk’amafaranga mazima kandi abizi ko yanduye.

Uyu mugabo Salongo, we yaburanye ahakana ibyaha byose, akavuga ko nta shingiro bifite, akemeza ko abamuganaga ari abantu bari bamuzi, bazi ibyo akora, uwo ari we n’icyo abamariye.

Yavuze ko amafaranga yakoresheje ashaka imitungo yayakuye muri Uganda kandi ko afiteyo ikigo cy’ishoramari gikora ibijyanye n’isambusa n’amandazi kandi ko bamwohereza amafaranga ava muri ibyo bikorwa buri mwaka.

Urukiko rwasuzumye ubwiregure bw’impande zombi bunatangaza icyemezo cyafashwe, runemeza ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro.

Rwagaragaje ko Salongo adahamwa n’icyaha cy’iyezandonke ndetse n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo uhubwo rwemeza ko ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, rutegeka ko ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Urukiko kandi rwategetse kandi ko Salongo yishyura indishyi z’akababaro abari bamureze barimo ugomba guhabwa ibihumbi 550 Frw, uzahabwa ibihumbi 670 Frw n’uzahabwa 915 Frw kandi ko ibintu byafatiriwe birimo amagi, impu, uducuma, ibisimba n’ibikombe birimo imiti n’ibindi byifashishwaga mu gukora ibyaha bigomba kwangizwa.

Rwanategetse ko Rurangirwa asonerwa amagarama y’urubanza kuko yaburanye afunzwe.

Uyu mugabo Salongo kugeza ubu afungiwe mu Igororero rya Bugesera guhera ku wa wa 19 Ugushyingo 2024 ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategekaga ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ndetse akaba afite iminsi 30 yo kujuririra icyo cyemezo uhereye igihe cyasomewe mu gihe ataba yaranyuzwe n’imikirize y’urubanza.

Jul 17, 2025 - 09:40