Ukraine ibisasu byongeye kugwa biyisiga mu bihombo
U Burusiya bwatangije igitero gikomeye mu ijoro cyibasiye imijyi ine yo muri Ukraine, gikomeretsa nibura abantu 15 kandi cyangiza ibikorwaremezo by’ingufu, nk’uko byatangajwe na AP News.
Nk’uko abategetsi ba Ukraine babivuga, ibyo bitero byibasiye Kharkiv mu burasirazuba bw’amajyaruguru, umujyi wa Kryvyi Rih uri mu gihugu hagati akaba ari n’iwabo wa Perezida Volodymyr Zelenskyy, ndetse n’umujyi wa Vinnytsia mu burengerazuba hamwe n’uw’ubucuruzi wa Odesa uri mu majyepfo hafi y’inyanja.
Igisirikare cy’ikirere cya Ukraine cyatangaje ko Uburusiya bwakoresheje drones za Shahed zigera kuri 400 n’izindi drones z’ibikangisho, hamwe na misile imwe ya ballistic muri icyo gitero cy’ijoro.
Iki gitero ni kimwe mu bikomeje kugirwamo uruhare n’Uburusiya mu gukaza intambara y’ikirere yibasira ibikorwa remezo by’abasivili muri Ukraine. Perezida Zelenskyy yamaganye ibi bitero avuga ati: “Uburusiya ntibuhindura uburyo bukoreshamo,” anasaba ko habaho “ubwirinzi bwo mu kirere bwinshi, ibikoresho byinshi byo kurwanya izo drones, n’umwete wiyongereye kugira ngo Uburusiya bwumve igisubizo cyacu.”
Ibi bitero bibaye mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bihagaze. Nta tariki iratangazwa y’inama ya gatatu y’ibiganiro by’amahoro hagati ya Ukraine n’Uburusiya, nyuma y’uko ibiganiro bibiri bya mbere nta musaruro ufatika byatanze, usibye guhanahana imfungwa.
Perezida Trump, mu magambo yaguze ku wa mbere, yasezeranyije kongerera Ukraine inkunga y’ubwirinzi, harimo na sisitemu za Patriot zishinzwe kurinda ikirere. Yanavuze ko azashyira ibihano bikarishye ku Burusiya mu gihe butazemera kujya mu biganiro by’amahoro mbere y’itariki ntarengwa yatanzwe ya 2 Nzeri.
Ibi ni byo bimenyetso bifatika bya mbere bigaragaza ko Trump afashe imyanzuro ikomeye ku Burusiya na Perezida wabwo Vladimir Putin kuva yasubira ku butegetsi amezi hafi atandatu ashize.
Ariko, bamwe mu badepite b’Abanyamerika ndetse n’abategetsi b’u Burayi bagaragaje impungenge, bavuga ko iyo minsi 50 Trump yatanze ishobora guha Uburusiya umwanya wo kongera ubutaka buba bwarigaruriye mbere y’uko amasezerano y’amahoro agerwaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









