APR FC nyifata nka AS Kigali cyangwa Mukura VS! Biramahire Abeddy yatangaje
Rutahizamu wa Rayon Sports, Biramahire Abeddy, yatangaje ko APR FC ayifata nka AS Kigali cyangwa Mukura Victory Sports, ariko anagaruka kuri byinshi.
Ni mu kiganiro uyu musore yagiranye na IGIHE, kuri uyu wa kane tariki 17 Nyakanga 2025, agaruka k’uko yitwaye umwaka ushize muri Rayon Sports ariko agira nibyo agarukaho muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuza.
Abeddy yavuze ko atajya apfa gutekereza ko azabura umwanya wo gukina kuko iyo haje umukinnyi ukomeye bituma hari ibyo amwigiraho.
Yagize ati “ Nta mukinnyi utifuza gukinana n’abakinnyi bakomeye, ntabwo nakina imikino yose ntsinda, ntabwo ndi igitangaza. Ku giti cyanjye, haje umunyahanga uzi gukina, nakishimira kugira ibyo mwigiraho kugira ngo nzagire aho njya handi.”
Biramahire Abeddy yaciye amazimwe y’ibivugwa ko abanyarwanda badahabwa agaciro ahubwo benshi bita cyane ku banyamahanga.
Yagize ati “ Njyewe si mbizi ariko abafana n’abantu beza baba bishakira intsinzi, bishakira ko umuntu aterekamo nta by’amayeri baba bashaka. Abafana niba umunyamahanga aje agashyiramo ibyo bitego baramukunda. Si navuga ko bakunda abanyamahanga cyangwa ngo bakunda abanyarwanda.”
Uyu mukinnyi yanze kwemeza umwanya akunda gukinaho mu kibuga ahubwo yemeza ko ahantu hose umutoza yamushyira yabikora neza bitewe n’amayeri ashaka gukoresha.
Abeddy kandi yatangaje ko ikipe ya APR FC ayifata nka AS Kigali cyangwa Mukura Victory Sports ariko yemeza ko Rayon Sports ari yo kipe ye.
Yagize ati “ Ibya APR FC ntabwo njya mbivugaho, ibyanjye ubu ni Rayon Sports. Mfite amasezerano ya Rayon Sports. APR nyifata kimwe na AS Kigali cyangwa Mukura VS. Iyanjye ni Rayon Sports gusa.”
Biramahire Abeddy aheruka kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports. Saison ya 2024-2025, uyu musore ntabwo yigeze atenguha cyane abakunzi ba Rayon Sports kuko yakoze ibyo batari bamwitezeho.
Biramahire Abeddy yongereye amasezerano ya Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









