U Buyapani bwongeye kunanirwa kunoza umugambi wabwo ku kwezi
Sosiyete y’Abayapani ispace yatangaje ko icyogajuru cyayo cyagombaga kugwa ku kwezi gishobora kuba cyaraguye nabi, kigahita cyangirika, nyuma y’uko indi gahunda nk’iyo yo mu myaka ibiri ishize nayo itageze ku ntego.
Ispace ifite ikicaro i Tokyo yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’amasaha make itakibona amakuru aturutse kuri icyo cyogajuru cyitwa Resilience.
Mu 2023 indi gahunda nk’iyi nayo u Buyapani bwari bwagerageje ntiyabashihe kugera ku ntego. Umuyobozi mukuru akaba n’umwe mu bashinze ispace, Takeshi Hakamada, yasabye imbabazi mu kiganiro n’abanyamakuru, avuga ko kutagera ku ntego ari ikibazo gikomeye.
Yagize ati: 'Ibi ni ubwa kabiri tudashoboye kugera ku kwezi. Ni ibintu dukwiye gufata nk’ibikomeye."
Ariko kandi yongeyeho ko bazakomeza kugerageza kugira ngo ubutumwa bukurikira buzagere ku ntego.
Ku wa Gatatu, ispace yari yashyize hanze amashusho yerekana Resilience izenguruka ukwezi, mbere y’uko igerageza kukugwaho ku wa Kane, nk’uko byari byateguwe.
Isesengura ry’ibanze ryakozwe ryerekanye ko ikibazo gishobora kuba cyaraturutse kuri sisiteme yagombaga gupima intera icyogajuru kiriho, ariko ntiyakora uko bikwiye, bituma icyo cyogajuru bihutiweho.


Kinyarwanda
English
Swahili









