Rubavu: Umusore yarashwe bimuviramo gupfa azira kurwanya Polisi
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yarashe umusore w’imyaka 20 witwaga Kadogo wo mu Karere ka Rubavu arapfa, nyuma yo kugerageza kurwanya abapolisi bari mu kazi ko kurwanya ubucuruzi butemewe.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Buhaza ho mu Murenge wa Rubavu, mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Werurwe 2026.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko Polisi yari iri mu gikorwa cyo kurwanya abacuruza magendu maze uyu musore akubita inkoni umwe mu bapolisi, nawe ahita araswa arapfa.
Abaturage babwiye UKWELITIMES ko uwo musore yakubise inkoni uwo mupolisi amwitiranyije n'abaturage kubera ko atari yambaye imyenda y'akazi
Bivugwa ko amayeri mashya y’abatwara magendu bagenda mu dutsiko bafite ababarindiye umutekano bitwaje intwaro gakondo, bituma Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu na ryo rikaza ingamba zo kubafata.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yemeje iby'aya makuru ariko ahakana ko amakuru avugwa n'abaturage ko umupolisi wakubiswe inkoni, nyakwigendera yamwitiranyije kubera ko atari yambaye imyenda y'akazi.
Yibukije abaturage bakora ubucuruzi butemewe ko bakwiye kubyirinda kuko bitera ibihombo ku gihugu, kubera inyerezwa ry’imisoro, ari na yo mpamvu ababufatiwemo bahabwa ibihano birimo no gufungwa kuko baba banyuranyije n’amategeko.
Abafatanywe n’uyu musore bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe umurambo w’uwarashwe wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









