Mageragere: Yimukiye mu Ntara kubera gutinya ko abamwiba bamupfumuriye inzu bazanamwica
Umugabo w'abana batandatu witwa Bigirimana Alexandre wari utuye mu Mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Ntungamo mu Murenge wa Mageragere,Akarere ka Nyarugenge aravuga ko yafashe icyemezo cyo kwimuka muri aka gace mu rwego rwo guhunga abajura bajya bamwiba bapfumuye inzu kugira ngo hato batazanamuhitana we n‘umuryango we.
Mu Kiganiro kigufi uyu muturage Bigirimana yagiranye na UkweliTimes, yavuze ko yari asanzwe atuye mu nzu ze mu Kagari ka Ntungamo mu Murenge wa Mageragere,Akarere ka Nyarugenge ariko yafashe icyemezo cyo guhunga akimukira ahitwa kuri Arete mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo gutabara ubuzima bwe n’ubw’umuryango we.
Uyu mugabo avuga ko yafashe iki cyemezo cyo kwimukira nyuma y’aho yari amaze kwibwa apfumuriwe inzu inshuro ebyiri zikurikirana n’abajura ubuyobozi ntibumufashe.
Ashimangira ko yimutse kubera ko inshuro zose yibwe abanyerondo batamutabaye mu gihe ku kwezi yishura amafaranga ibihumbi 10 by’umutekano ndetse n’ubuyobozi ntibumufashe gufata abakekwa kandi bahari.
Yagize ati “ Babanje banyiba moto barayijyana baza indi nshuro banyiba mu iduka ibintu byose igitangaje kandi ahantu banyibiye haba hari irondo ririnda taransifo y’amashanyarazi.”
Yimuye umuryango we nyuma y’aho amenyeshereje ikibazo cye ubuyobozi kugira ngo bute muri yombi abamwibye ariko ntubugire icyo bubikoraho mu gihe abo yakekaga bari bahari.
Ati “ Njye nabonye ko harimo ikibazo k’ubuyobozi bushya batuzaniye kubera ko nabagejejeho ikibazo ahubwo baza kunsenyera ikiraro kandi aho ndi ari mu buhinzi n’ubworozi biba ngomba ko njyana inka zanjye kuziragiza.”
Yongeyeho ko, we n’umuryango n’ubwo bimutse muri aka Kagari ka Ntungamo hari ibikorwa bye arinabyo ajyayo agiye kureba anashimangirako ku Kabiri tariki ya 28 Ukwakira 2025 hari abantu bafashwe bashaka kumwiba ingurube bahita bavuga abamupfumuriye inzu bakamwiba ku buryo harin’abarikubona abayobozi bakiruka.
UkweliTimes, yabajije iki kibazo cy’uyu muturage Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari witwa Kado Samuel n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere, Hategekimana Silas ariko baryumaho ntibagira icyo babivugaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









