Urubanza rw'umuhungu wa Mugabe ukurikiranyweho kurasa umukozi we no gushaka kurasa abapolisi rwasubitswe
Umuhungu muto w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, ku wa 11 Werurwe 2026 yagejejwe imbere y’urukiko muri Afurika y’Epfo ku cyaha akurikiranyweho cyo kwambura ubuzima uwari umukozi we amurashe, ndetse no gushaka kurasa abapolisi abigambiriye.
Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo, mu mujyi wa Johannesburg aho umuhungu wa Robert Mugabe witwa Bellarmine Chatunga Mugabe atuye, ni uko mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka yambuye ubuzima uwari umukozi we amurashe, ndetse agashaka no kurasa abapolisi.
Bellarmine Chatunga Mugabe ufite imyaka 29 yatawe muri yombi ku wa 19 Gashyantare 2026 nyuma yo kurasa umusore w’imyaka 23 wakoreraga iwe mu rugo. Yatawe muri yombi n’undi mugabo bari kumwe ukekwaho gufatanya na we mu gutegura umugambi wo gushaka kwica abapolisi bazaga kubata muri yombi ubwo amasasu yaraswaga uwo musore yasakuzaga.
Mu iburanisha ryabereye mu rukiko rwa Alexandra Magistrates’ Court ruherereye i Johannesburg mu mujyi wa Afurika y’Epfo ku wa 11 Werurwe 2026, Chatunga Mugabe yavanyeho ubusabe bwe bwo kurekurwa by’agateganyo, avuga ko agomba kuguma afunze ndetse ko akiri gushaka ingingo zimurengera. Ibi byatumye urubanza rwe rusubikwa rukazongera kuburanishwa ku wa 17 Werurwe uyu mwaka.
Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko impamvu nyirizina yateye Chatunga Mugabe kurasa uwari umukozi we itaramenyekana neza, ahubwo ko iperereza rigikomeje gukorwa kugira ngo hanamenyekane icyamuteye gushaka kurasa abapolisi.
Chatunga Mugabe ni umwe mu bana babiri ba Robert Mugabe yabyaranye na Grace Mugabe, na we wigeze gushinjwa gukubita no gukomeretsa uwari umukozi we muri Zimbabwe.
Kugeza ubu, iperereza ku byabaye rirakomeje mu gihe urukiko rwa Alexandra Magistrates’ Court rutegereje kongera kuburanisha uru rubanza rugomba kuba ku wa 17 Werurwe uyu mwaka.


Kinyarwanda
English
Swahili









