Inzu ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yafashwe n'inkongi y'umuriro itavugwaho rumwe
Inzu ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, iherereye mu majyaruguru y'Umujyi wa London, yafashwe n'inkongi y'umuriro itavugwaho rumwe.
Mu masaha y'urucyerera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, nibwo inkongi y’umuriro yafashe inzu ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, iherereye mu gace ka Kentish Town, mu majyaruguru ya London. Iyi nkongi yangije igice cyo ku irembo ry’iyi nzu ya Minisitiri Keir Starmer.
Abashinzwe kuzimya inkongi z'umuriro muri uyu mujyi bavuga ko batabaye vuba, mu minota 22 gusa bakaba bari barangije kuyizimya. Ndetse kandi bavuze ko nta muntu wakomerekeye muri iyo nkongi.
Gusa kuri Minisitiri Keir Starmer n’umuryango we bo ntibakiba muri iyi nzu kuko kuri ubu atuye mu nzu yahariwe Minisitiri w’Intebe iherereye ahazwi nka Downing Street.
Polisi yatangaje ko igice cy’irembo ry’iyo nzu cyangiritse, gusa ko iperereza rigikomeje ngo harebwe icyaba cyateye iyi nkongi y'umuriro. Agace iyi nzu iherereye kabaye gafunzwe mu gihe iperereza rikomeje, kandi polisi yasabye abaturage ko ufite amakuru ku cyaba cyateye iyi nkongi ayageza kuri polisi.
Iyi nzu ya Minisitiri Starmer kandi kenshi abigaragambya bajya bayitera. Mu mwaka wa 2024, abantu batatu bafashwe bashinjwa gukora imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestina, bari bashyize ibimenyetso by'ibiganza byandikishijwe amaraso ku muryango w’iyi nzu.
Iperereza rirakomeje, gusa kugeza ubu, ntiharatangazwa icyateye iyo nkongi. Minisitiri w’Intebe Starmer yashimiye inzego z’umutekano n’abashinzwe kuzimya inkongi ku bw’akazi bakoze, gusa ntacyo yigeze atangaza ku byabaye.


Kinyarwanda
English
Swahili









