issa
Minisitiri Ngirente yakiriye intumwa ya Perezida Mahama wa Ghana   

May 12, 2025 - 18:28
 0

Kuri uyu wa Mbere taliki 12 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yakiriye intumwa yihariye ya Perezida John Mahama wa Ghana, Dr. Mohamed Ibn Chambas.

Dr. Chambas wabaye Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu karere ka Afurika y’uburengerazuba na Sahel, yazanye ubutumwa Mahama yageneye Perezida Paul Kagame.

Ubusanzwe U Rwanda na Ghana bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku butwererane mu nzego zinyuranye, zirimo ubucuruzi, umutekano ndetse no guhererekanya umuco.

Ikindi kandi U Rwanda na Ghana bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu, uburezi, ubukerarugendo no guhererekanya amakuru ajyanye n’ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa.

Umubano w’u Rwanda na Ghana ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

May 12, 2025 - 18:32