Abakozi b'ubunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi basuye urwibutso rwa Nyarubuye
Kuwa gatanu tariki 27 Kamena 2025, abakozi b’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa yatanze, Umunyamabanga Mukuru wa FPR- Inkotanyi Amb. Wellars Gasamagera yibukije abari aho ko Ingabo zari iza RPA - Inkotanyi zatabaye abicwaga zikabohora u Rwanda ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Chairman w’ Umuryango FPR Inkotanyi.
Ati" Uyu munsi abo nibo dukesha ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho n’icyerekezo kiganisha Igihugu aho twifuza, ku bufatanye n’Abanyarwanda bose".
Umunyamabanga Mukuru yashimangiye kandi ko kwigisha amateka nyayo abakiri bato, ndetse no guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari inshingano za buri wese kandi ko nta wundi uzabikora uretse "twebwe ubwacu, duhereye ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi".
Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye haruhukiye imibiri isaga 59 000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amb. Gasamagera Wellars Umunyamabanga Mukuru wa FPR- Inkotanyi yasabye buri wese guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994


Kinyarwanda
English
Swahili









