issa
Rubavu: Umugabo yasanzwe mu muhanda yapfuye yatemaguwe mu maso

Nov 10, 2025 - 15:53
 0

Umugabo witwa Manishimwe Théogène w’imaka 42 wo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu yasanzwe mu muhanda yapfuye afite ibikomere bigaragaza ko yatemaguwe mu maso.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Buringo ho mu Mudugudu wa Butaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Murindangabo Eric, yavuze ko abantu bari batwaye umurwayi kwa muganga aribwo babonye umurambo we bwa mbere.

Ati “Abantu bari batwaye umurwayi kwa muganga nibo babonye umurambo we baratumenyesha, turahagera dusanga yishwe urw’agashinyaguro atemaguwe mu mutwe imipanga itanu yo mumaso n’umupanga bamutemye ku ivi ry’iburyo.”

Gitifu Murindangabo yavuze ko uyu mugabo yakoraga akazi ko kogosha mu santere ya Butaka.

Amakuru agera kuri UkweliTimes, yemeza ko hamaze gufatwa abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, mu gihe iperereza rikomeje.

Umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.