Huye: Abakobwa 50 bitabiriye igikorwa cyo kwegera abaturage
Ku wa 26 Nyakanga 2025 mu karere ka Huye, Abakobwa 50 bakiri bato bitabiriye igikorwa cyo kwegera abaturage cyateguwe n’Iserukiramuco rya Giants of Africa.
Iki gikorwa cyabereye ku Ishuri rya Ecole Notre Dame de la Providence Karubanda, cyatanze amasomo y’uburezi mu buryo bwa “classroom” kandi kizasozwa n’amahugurwa ya Basketball.
Umwe mu bakobwa 50 bitabiriye iki gikorwa Nemory Lucky Ikaza Ahabyo yabwiye Ukwelitimes.com ko yaje kuberako akunda siporo kandi ashaka kwiteza imbere no gushyigikira impano ye.
Abakobwa bahuye n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abatoza barimo Sarah Chan, umutoza wa Giants of Africa, wateguye ibiganiro n’ibikorwa byo kuganira ku ruhare rwa siporo mu buzima, kwiyitaho, iterambere ry’umwuga, n’izindi ngingo z’ingenzi.
Ibi bikorwa byasojwe n’amasomo y’umukino wa basketball yabereye ku kibuga cy’ishuri cyafunguwe ku mugaragaro mu kwezi kwa Gicurasi gushize na Giants of Africa.
“Kureba abakobwa bato bahabwa imbaraga binyuze muri siporo birankora ku mutima cyane, kuko nanjye nigeze kuba umwe muri bo,” nk’uko byatangajwe n’umutoza wa Giants of Africa Sarah Chan. “Basketball yampaye icyizere kandi imfungurira amarembo nari ntarigeze ntekereza.
Iyo ndebye abakobwa bitabiriye amahugurwa y’uyu munsi, mbabonamo abayobozi b’ejo hazaza, si abakinnyi gusa. Icyo nifuza ni uko bazakomeza kugira ubwo bushobozi mu buzima bwabo bwose, bazi ko bafite agaciro, ko bakwiye kandi ko bafite ubushobozi bwo kwihangira inzira.”
Igikorwa nk’iki cyimaze kubera mu bihugu bigera kuri 20 byitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa, ku wa Gatandatu, kigera ku bakobwa n’abagore basaga 1,000.
Iki gikorwa ni igice cy’Ihuriro ry’uburinganire rya Giants of Africa, intego yabo yo guharanira uburinganire binyuze mu kurwanya inzitizi no gufasha gukura kw’abayobozi b’abagore bafite imbaraga. Icyitezwe k’Umunsi wa Kabiri (Tariki ya 27 Nyakanga) muri Giants of Africa Festival 2025:
Umunsi wa kabiri w’iri serukiramuco uzatangira n’Inama y’Urubyiruko Mpuzamahanga ku munsi w’Urubyiruko, yateguwe k’ubufatanyi na ALX, aho hazahurira urubyiruko rugera ku 3,000 ruri hagati y’imyaka 15 na 19, mu bikorwa by’ubumenyi, ibiganiro n’ihugurwa bigamije kubaha ubushobozi.
Abo bana bazaganirizwa n’abantu batandukanye barimo Masai Ujiri (umwe mu bashinze ikigo cya Giants of Africa), Robin Roberts (Umunyamakuru w’ikiganiro ‘Good Morning America’) na Chiney Ogwumike (umukinnyi wa WNBA ndetse n’umusesenguzi kuri ESPN).
Ku mugoroba, haraba igitaramo cyo gufungura ku mugaragaro iri serukiramuco kibere muri BK Arena, kirabanzirizwa n’akanyamuneza k’abakinnyi 320 b’Giants of Africa, ndetse haraba n’ibitaramo bidasanzwe birimo DJ mpuzamahanga Uncle Waffles, umubyinnyi w’umuhanga watwaye ibihembo Sherrie Silver, n’abandi benshi.


Kinyarwanda
English
Swahili









