Rwamagana: Umwana yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi arapfa
Umwana w’imyaka 12 w’umuhungu wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, yagiye kuvoma mu Kiyaga cya Muhazi ararohama arapfa.
Uyu mwana yarohamiye mu Mudugudu w’Amazinga mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yemeje ko bari abana babiri bajyanye kuvoma mu Kiyaga cya Muhazi birangira umwe aguyemo undi ajya gutabaza.
Aganira na IGIHE, yagize ati “Uwo mwana wundi bari kumwe rero niwe wagiye gutabaza, ku bufatanye na Polisi ikorera mu mazi twamukuyemo ababyeyi be bahita bafata umwanzuro w’uko bamushyingura. Turasaba ababyeyi kubuza abana babo kujya kuri Muhazi kuko amazi bayafite hafi yabo, kujyayo ni ukwikururira ibyago kandi natwe turongera umutekano waho.’’
Iki kiyaga cya Muhazi ni kimwe mu bikunze gupfiramo abantu barimo abagerageza kwiyahura n’abagwamo ku bw’impanuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, bwo buherutse kubwira IGIHE, ko nta muntu wemerewe kogera kuri iki kiyaga cyane cyane abaturage bahaturiye babikora uko biboneye, ngo kuko abenshi bibaviramo urupfu.
Ikiyaga cya Muhazi gikora ku turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Gasabo na Gicumbi.


Kinyarwanda
English
Swahili









