Kigali: Hagiye gukingirwa imbwa zigera ku 6000
Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n'Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo (RCVD) ndetse n’Umuryango WAG wita ku mbwa zatawe, bigiye gukingira imbwa ziri hagati y'ibihumbi 5 na 6000 ziba mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kurwanya ibisazi byazo.
Uyu mushinga wo gukingira izi mbwa watangiye ku wa 13 Werurwe 2026, aho iki gikorwa cyo gukingira izo cyatangiriye mu Mirenge ya Rusororo,Masaka, Kanombe iherereye mu Mujyi wa Kigali.
Hateganyijwe iki gikorwa kizagera ku baturage 212 921 bo muri iyo Mirenge bazakingiza imbwa zigera ku bihumbi 6.
U Rwanda rufite intego yo kurandura indwara y’ibisazi by’imbwa yica ku kigero cya 99% uyirwaye, binyuze mu gutegura ibikorwa byagutse byo gukingira imbwa mu mijyi no mu byaro, mu ntego yo kurandura iyo ndwara bitarenze mu 2030.
Ku bufatanye bw’izo nzego biyemeje gushyira imbaraga mu kurandura indwara ziva ku nyamaswa zishobora kwanduza abantu, aho Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo inkingo z’ibisazi by’imbwa ziboneke haba ku bantu no ku nyamanswa, hashyigikirwe ibikorwa byo gukingira imbwa ku rwego rw’Uturere kandi hubakwe ubushobozi bwa za Laboratwari bwo gusuzuma iyi ndwara.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC cyo kigaragaza ko kugeza ubu uburyo bworoshye bwo guhangana n’ibisazi by’imbwa ari ukuzikingiza, kuko 70% by’imbwa zikingiye zigira ubudahangarwa bukumira ikwirakwira ry’iyo ndwara hagati yazo n’abantu.
Mu Rwanda, indwara y’ibisazi by’imbwa ni imwe mu zitaritaweho uko bikwiye (Neglected Tropical Diseases – NTDs), ndetse ubushakashatsi bwa RBC bwagaragaje ko abantu 5 bishwe n’iyo ndwara mu Rwanda mu 2025.
Icyo kigo kandi kigaragaza ko abarenga 3000 barumwe n’imbwa mu 2025 mu Rwanda, mu gihe ku rwego rw’Isi abagera ku 70 000 bapfa buri mwaka bazize ibisazi by’imbwa.
Indwara y’ibisazi by’imbwa iterwa na virusi iva ku nyamanswa igakwirakwira ikagera ku bantu, aho abana bari munsi y’imyaka 15 bihariye 40% by’abo yibasira cyane ku Isi, ndetse 99% by’abayandura bayiterwa no kurumwa n’imbwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









