issa
Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ku Isi ryabonye umuyobozi mushya

Jul 5, 2025 - 16:25
 0

Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi ryabonye umuyobozi mushya, nyuma y’amatora yabereye muri kongere mpuzamahanga i St. Louis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Erton Carlos Köhler, ukomoka muri Brazil, ni we watorewe kuyobora iri torero ku rwego rw’Isi, asimbura Pasiteri Ted N. C. Wilson, wari umaze imyaka 14 ariyoboye kuva mu 2010.

Pasiteri Köhler yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru w'iri torero ku Isi, ndetse yigeze no kuyobora na Diviziyo y’Amerika y’Amajyepfo, imwe mu zigize Itorero ry’Abadiventisiti ku Isi.

Mu butumwa bwe, Pasiteri Köhler yashimangiye ko agiye gushyira imbaraga mu gusakaza ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana, kwita ku iterambere ry’itorero no gukomeza kwimakaza ubumwe mu bakirisitu.

Yagize ati "Duhagurukiye gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwo kuza kwa Yesu vuba. Ni inshingano yacu gufasha abantu gutegura imitima yabo no gukomeza kubaho mu buryo bushimisha Imana."

Erton Köhler yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w'Itorero ry'Abadivantisti ku Isi 

Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rifite abayoboke barenga miliyoni 22 ku Isi hose, rikaba rimaze imyaka irenga 160 ribayeho, rikaba rizwiho cyane kandi ibikorwa birimo guteza imbere uburezi, gushishikariza abantu kugira ubuzima bwiza n’iterambere mu byo bakora.

Abadiventisiti bizera kugaruka kwa Yesu Kristo vuba, bakagira umwihariko wo kwizihiza Isabato buri wa Gatandatu nk’umunsi wera w’Imana.

Pasiteri Erton Köhler agiye ku buyobozi mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo bitandukanye birimo intambara, ubushomeri, ubukene n’ihindagurika ry’ibihe, ariko yijeje ko bazakomeza gutanga ubufasha mu buryo bwa mwuka.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ku Isi ryabonye umuyobozi mushya

Jul 5, 2025 - 16:25
Jul 5, 2025 - 16:38