Nyamasheke: Abaturage bazindukiye kubaga inka mu kwitegura Bonane
Mu karere ka Karongi na Nyamasheke, abaturage bamwe bazindukiye mu gikorwa cyo kubaga inka n’andi matungo magufi mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wa Bonane winjiza abantu mu mwaka mushya, ibintu bavuga ko byahoze kera bikorwa nk’umuco ariko ubu bikaba bigenda bikendera.
Umuco wo kubaga inka ku munsi ubanziriza umunsi mukuru winjiza abantu mu mwaka mushya uracyagaragara hake cyane mu gihugu, ibintu benshi bavuga ko wari umuco wo gusangira ugenda ucika.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke baganiriye na UKWELI TIMES bavuga ko kurya inyama ku munsi mukuru byahoze kera ari umuco mu gihugu hose kubera ko ari wo munsi wonyine abantu benshi baziryaga. Uwitwa Maniraho Damiene avuga ko kera yororaga ihene ikamara umwaka wose, ku munsi wa Bonane akayibaga.
Yagize ati “Nziko kurya inyama ku munsi mukuru kera byari nk’umuco kuko nge nororaga ihene nkanga kuyigurisha nkaba nziko nyibikiye iminsi mikuru. Ubwo rero iyo Bonane yageraga cyari cyo gihe cyo kuyibaga, twaryaga inyama ku minsi mikuru yonyine gusa. Ibyo rero byari imyumvire mibi kubera ko ubu twasobanukiwe ko inyama ari ibiryo nk’ibindi, iyo uzishaka ujya ku isoko ukazigura, yewe ukaba wanazirya buri munsi mu gihe amafaranga ahari.”
Banirabo Aphorodis avuga ko we, nubwo yabaga mu matsinda yibumbira hamwe agateranya amafaranga bakabaga itungo rihwanye n’ubushobozi bwabo, yaje kubivamo abona ko bimuhombya.
Ati “Nanjye nari umwe mu baturage twibumbiraga hamwe tugateranya amafaranga, ayo tubonye tukayaguramo inka tukayibaga, ariko naje kubona ko birimo ubuyobe kuko wasangaga mpawe ibiro bitanu by’inyama, mu by’ukuri bikamfira ubusa, ahubwo ugasanga mu itangira ry’amashuri mbuze amafaranga y’ishuri ry’umwana. Nahisemo kujya ngura inyama ku isoko igihe mbishakiye kandi nkagura izihwanye n’umuryango wanjye bitansabye gusesagura ngo mbone nyinshi.”
Ibyo ntabwo abihuriraho n’abavuga ko itsinda ryabo atari iryo gusesagura amafaranga bayaguramo amatungo yo kubaga, ahubwo ko amafaranga baguramo amatungo ava ku nyungu itsinda riba ryagize mu gihe cy’umwaka nk’uko Nyirababikira Liliane abivuga.
Ati “Dutangira itsinda mu ntangiriro z’umwaka, intego yaryo rero ntabwo ari ukugura amatungo yo kubaga, hoya rwose, tuba tugamije gukemura ibibazo umuntu ashobora guhura na byo uri mu itsinda ndetse bikanadufasha kwiteza imbere. Iyo umwaka urangiye nk’itsinda turagabana, buri wese akagira inyungu ahabwa.
Muri iyo nyungu rero, bitewe n’iyo twabonye mu gihe cy’umwaka, duteranya amafaranga tukagura itungo rihwanye n’ubushobozi bwacu tukaribaga ndetse umuntu akaba anazigamye amafaranga yamufasha igihe cyose agize ikibazo.”
Nubwo benshi hirya no hino mu gihugu bavuga ko umuco wo gusangira ugenda ucika bitewe n’iterambere, aba baturage bo bavuga ko hari byinshi bibafasha cyane, intego yabo ikaba ari ukwiteza imbere. Bakabaga itungo bishimira ibyo bagezeho buri gihe iyo umwaka ushize ariko nanone bakizigamira amafaranga yabafasha igihe cyose bayakeneye.
Kugeza ubu mu karere ka Nyamasheke, ikiro cy’inyama z’ingurube benshi bita akabenzi kigeze ku bihumbi 6,000, mu gihe iz’inka zo bitewe n’izarizo ziri ku bihumbi 7,000.


Kinyarwanda
English
Swahili









