issa
Kugira ikipe y’abato ikina shampiyona hano mu Rwanda uyu mwaka birasaba imbaraga nyinshi

Dec 31, 2025 - 11:13
 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ibizagenderwaho mu kwemerera amakipe azakina shampiyona y’abato hano mu Rwanda uyu mwaka w’imikino.

Ibi byatangajwe mu ijioro ryacyeye tariki 30 Ukuboza 2025, aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko amakipe y’abato azakina shamiyona mu byiciro by’abatarengeye imyaka 17 ndetse na 20 hari ibyo agomba gukurikiza kugira ngo abashe kwemererwa gukina shampiyona uyu mwaka. 

Mu byo FERWAFA yamenyeshaje amakipe harimo ko abakinnyi bazakina irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17, bagomba kuba nibura baravutse guhera muri 2010, 2011 ndetse na 2012. Ni mu gihe kandi mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20, bagomba kuba nibura baravutse 2007, 2008 cyangwa 2009.

Iki ni kimwe mu bintu bigoye cyane ku makipe y’abato yagombaga gukina uyu mwaka cyane cyane mu batarengeje imyaka 17, kuko amakipe yari yaramaze gukoresha isuzuma yaranamaze guhitamo abo azakoresha ariko FERWAFA kwemeza ko abazakina iri rushanwa bagomba kuba nibura bafite imyaka ihera kuri 13 amwe ashobora kuzasubira gushaka abandi bakinnyi bakiri bato kandi igihe bahawe ni gito cyane. 

FERWAFA yatangaje ko amakipe azakina aya marushanwa agomba kuba nibura tariki 9 Mutarama 2026, agomba kuba yaramaze gutanga abakinnyi azakoresha. 

Ikindi kintu kigoranye muri aya mabwiriza FERWAFA yahaye abafite amakipe y’abato harimo ingano y’amafaranga nibura ikipe igomba kuba ifite kuri konti yayo. FERWAFA yemeje ko nibura kuri Konti y’ikipe hagomba kuba harimo Milliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda yo gukoresha mu ngendo, gukodesha ikibuga, guhemba abatoza ndetse no kugura ibikoresho.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe aya marushanwa y’abato azatangirira ariko bizaterwa n’uko amakipe azubahiriza iki kintu cyo gutanga ibyangombwa byose nkenerwa barimo gusabwa na FERWAFA.

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373