Mukunzi Yannick udafite ikipe yashimagije Ben Moussa utoza Police FC
Umukinnyi w’Umunyarwanda, Mukunzi Yannick, yashimagije umutoza wa Police FC, Ben Moussa yemeza ko abona ari umuhanga cyane.
Mukunzi Yannick ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakoze ibintu byiza muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse yerekeza hanze y’u Rwanda ahakina igihe kitari gito ariko kugeza ubu nta kipe afite.
Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na Narababwiye TV, yagarutse kuri byinshi ariko yitsa cyane k’uko abona Police FC ndetse n’ibivugwa ko yamaze kumvikana nayo ku kuyikinira guhera muri uku kwezi kwa Mbere.
Yagize ati “ Hhhhhhh, ayo makuru ntabwo ari yo. Police FC n’ikipe nziza, ntabwo mvuze ko nta yikinira ariko ni ikipe nziza irimo kwitwara neza ubu. Ni ikipe ifite umutoza mwiza, mwiza cyane nakunze. Nta kibazo nyikiniye ariko ntabwo ibiganiro biraba.”
Mukunzi Yannick yagarutse ku bavuga ko itangazamakuru ryica abakinnyi yemeza ko ari byo ariko mu gihe binjiye mu buzima bwite bw’umuntu gusa bavuze ibyo wakoze mu kibuga ni byiza cyane bitewe nibyo wakoze byaba ari byiza cyangwa bibi.
Yagize ati “ Itangazamakuru n’ikintu kinini kandi ni ikintu nubaha cyane. Nibaza ko bigiye mu buryo butari kinyamwuga, byakwangiza umukinnyi. Buriya umupira w’Amaguru, numva ko ari ikintu utagomba kuzanamo ubuzima bwite bw’umuntu bwihariye cyangwa bakinjira mu muryango wawe. Numva ko ibyo ari byo byakwica kariyeri y’umukinnyi ariko ibindi nko mu kibuga n’ibintu bisanzwe.”
Benshi bavuga ko gutegura umukino wa APR FC mu bihe byashize byari byiza cyane kurusha Rayon Sports ariko Mukunzi Yannick yatangaje ko byari kimwe usibye ko APR FC abakinnyi bose babaga ahantu hamwe usibye abari bafite abagore.
Yagize ati “ Gutegura imikino kwa APR FC na Rayon Sports navuga ko byari kimwe ariko kuri APR FC yo mbere wasangaga abakinnyi bose baba hamwe keretse abakinnyi bafite abagore nibo bararaga mu ngo zabo.”
Mukunzi Yannick yakinnye mu makipe akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC kuva 2014-2017, yerekeza muri Rayon Sports yavuyemo 2020 abona kwerekeza muri Sandvikens IF yo Suede ari yo aheruka gutandukana nawe.
Mukunzi Yannick aheruka gutandukana na Sandvikens IF yari amazemo imyaka itandatu


Kinyarwanda
English
Swahili









