Urubanza rwa Sheikh Bahame wayoboye Ikigo Ngororamuco rwasubitswe
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera rwasubitse urubanza rw’Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan, ukekwaho gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe bajyanwa kugororerwa muri iki kigo.
Uyu Sheikh Bahame yari umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, yatawe muri yombi tariki ya 16 Ukuboza 2025 nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku makuru y’uko hari abagororerwa mu kigo cya Gitagata b’igitsina-Gore yizezaga gufasha mu mibereho yo muri icyo kigo yari ayoboye ndetse no kubahuza n’imiryango, akabakoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Ibijyanye n'iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryari riteganyijwe kuri uyu wa 6 Mutarama 2026 ariko umucamanza yaje kurisubika nyuma y’uko Ubushinjacyaha bugaragaje ko bwitabiriye amahugurwa, rukaba ruzaburanishwa ku wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2026 Saa Tatu za mu gitondo.
Ibyagaragajwe n'iperereza kuru sheih Bahame akekwaho ryaje kugaragaza ko hari abo yahaga ibyo batagenerwa n’amategeko ku bw’inyungu ze bwite zishingiye kuri iryo shimishamubiri rishingiye ku gitsina.
RIB, yavuze ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Ingingo ya Gatandatu y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ku gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina iteganya ko, iteganya ko umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw, ariko itarenze 2.000.000 Frw.
Iyo ishimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu itari munsi ya 2.000.000 Frw, ariko itarenze 3.000.000 Frw.
Iri tegeko rivuga kandi ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.


Kinyarwanda
English
Swahili









