issa
Ubufaransa: Umukobwa wa Brigitte Macron yagaragaje ingaruka zatejwe no gusebya nyina

Jan 6, 2026 - 17:00
 0

Umukobwa wa Madamu Brigitte Macron umufasha wa Perezida w'u Bufaransa, yagaragaje impamvu urubanza rwaregwagamo abaharabitse nyina rwabaye urubanza rukomeye.

Urukiko rwo mujyi wa Paris mu Bufaransa rwahamije abagabo 8 n'abagore babiri ibyaha byo guharabika no gusebya Madamu Brigitte Macron, umugore wa Perezida w' u Bufaransa. Abo bantu 10, abenshi bakatiwe ibihano bisubitse undi umwe biri hagati y'amezi ane n'umunani akatirwa gufungwa amezi atandatu.

BBC yatangaje ko abahanwe ni icyaha cuo gutuka no gusebya Umufasha w'Umukuru w'Igihugu cy' u Bufaransa, ibyo ibyaha babikoze bakoresheje ikoranabuhanga. Abaregwaga bashinjwaga gukwirakwiza ibihuha, dore ko bakwirakwije amakuru atari ukuri ku bijyanye n'imyanyamyibarukiro ya Brigitte Macron.

Abaregwaga ubwo baburanaga, babwiye urukiko ko ibyo batangaje babikoraga batera urwenya batari bagambiriye gusebanya. Abo urukiko rwabahamije ibyaha harimo n'abakwirakwije amakuru avuga ko Brigitte Macron arusha umugabo we perezida Emmanuel Macron imyaka 24,  ibintu bagaragazaga ko bigayitse ndetse harimo n'abavuze ko uwo mugore wa Perezida  yavutse ari igitsina gabo agahindura imyanyamyibarukiro nyuma akigira umugore.

Mu isomwa ry'urubanza, umucamanza yavuze ko ibyakozwe n'abo bantu babikoze ku bushake bagamije gukomeretsa no gutesha agaciro Brigitte Macron.

Mu bahamwe ni icyaha harimo uwitwa Natasha  na Amandine, aba muri 2024 nabwo bahamijwe icyaha cyo gusenya Brigitte Macron, ariko barekuwe n'urukiko rw'Ubujurire nyuma abunganiraga mu mategeko Brigitte Macron bahise bajurira mu Urukiko rw'Ikirenga.

Umukobwa wa Brigitte Macron witwa Tiphaine Auziere, yavuze ko ibyatangajwe n'abaregwa byagize ingaruka ku muryango wabo wose kugeza no kubuzukuru ba nyina, kuko no ku mashuri abana bigaho bibasiwe biturutse ku binyoma byavuzwe kuri nyirakuru. Avuga ko ingaruka zatejwe n'ibyatangajwe kuri Brigitte Macron ari imwe mu mpamvu zatumye urubanza rukomera.

Tiphaine Auzière, ni umwe mu bana batatu ba Brigitte Macron, yabyaranye n'umugabo we wa mbere André Louis Auzière ndetse Brigitte n'umugabo wa mbere  babyaranye abandi bana babiri barimo Sébastien Auzière na Laurence Auzière Jourdan, ariko uwo mukobwa Tiphaine Auzière, usanzwe ari umunyamategeko niwe wavuzwe cyane mu itangazamakuru kubera gukurikirana urubanza rwaregwagamo abaharabitse nyina.

Abahamijwe ibyaha banambuwe uburenganzira bwo gukoresha imbuga nkorambaga ndetse bakazishyura ibihumbi icumi by'ama Euro by'indishyi.

Jan 6, 2026 - 17:09