Urubanza rwa Eric rwashyizwe mu muhezo
Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 09 Mata 2026. nyuma rero dosiye ye yaje gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku itariki 14 Mata 2026. Uyu wahoze ari umusore akaza kwigira umugore, akurikiranyweho ibyaha birimo igihanishwa igifungo cy'imyaka 15. Urukiko rwavuze ko bitewe n'imiterere y'urubanza rw'imbonezamubona ari ngombwa ko rushyirwa mu muhezo. Ni uko byanzuwe rushyirwa mu muhezo.
Mu gitondo cyo ku wa 28 Mata 2026 Eric Semuhungu yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho agiye kuburana ku byaha birimo,icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gushyira hanze amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa se urusobe rwa mudasobwa, n’icyaha cyo gukangisha gusebanya.
Eric Semuhungu yagejejwe ku Ngoro y’Ubutabera Urukiko rwa Kicukiro ahagana saa moya za mu gitondo.
Muri raporo ya Rwanda Forensic Institute yerekana ko hari abasore benshi basambanye na Semuhungu mu bihe bitandukanye kuva yagarurwa mu Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibyaha mu nkiko zo muri Leta Zunze z’Amerika. Icyakora abamureze ni abahungu babiri barimo uwa baryamanye inshuro zirenga 15. Icyakora Eric Semuhungu ntawe yahaye inzoga ngo amusindishe ariyo mpamvu bose barongoranaga ku bwende.

Kinyarwanda
English
Swahili









