issa
Sobanukirwa uko ubwenegihugu nyarwanda butangwa n’ibisabwa kuwabusabye

Jul 22, 2025 - 16:21
 0

Ubwenegihugu Nyarwanda ni isano umuntu afitanye n’u Rwanda ituruka ku kuba afite inkomoko mu Rwanda cyangwa afite ubwenegihugu nyarwanda butangwa

Ingingo ya 8 y’itegeko ngenga nº 002/2021 ryo ku wa 16/07/2021 rigenga ubwenegihugu nyarwanda ivuga impamvu zishingirwaho mu gusaba cyangwa gutanga ubwenegihugu nyarwanda butangwa zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana watoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana utabyaye, inyungu z’igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye, ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu

Ingingo ya 29 y’iri tegeko ivuga ko uwahawe ubwenegihugu nyarwanda butangwa agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, keretse iyo amategeko abiteganya ukundi. Igika cya kabiri cy’iyi ngingo gisobanura ko burenganzira n’inshingano by’uwahawe ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro bigenwa na Perezida wa Repubulika.

Iteka rya Minisitiri n° 007/01 ryo ku wa 23/03/2022 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda mu ngingo ya 3 ivuga ibisabwa mu gusaba ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko ndetse n’ubutangwa. Kugusaba ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko birimo ikigaragaza ko ubusaba yabyawe n’umubyeyi umwe w’Umunyarwanda utarahawe ubwenegihugu nyarwanda, ahubwo yarabuhererekanyije mu buryo bw’igisekuru gituruka mu Rwanda, icyerekana igihugu cy’amahanga yavukiyemo kandi ko atigeze yemerwa nk’Umunyarwanda ku buryo bwemewe n’amategeko, inyandiko ikubiyemo ubuhamya, cyangwa yerekana undi muntu wabutanga, bugaragaza isano muzi imuhuza n’u Rwanda kandi buherekejwe n’ibimenyetso, cyangwa ikigaragaza ko hari umuntu bafitanye isano ufite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, inyemezabwishyu y’amafaranga atangwa ku busabe.

Ingingo ya 31 y’iri teka ryavuzwe ivuga amafaranga atangwa ku busabe bw’ubwenegihugu nay’ibyakozwe mu guha umuntu ubwenegihugu aho usaba ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5.000 FRW) cyangwa agaciro kayo mu mafaranga yo mu mahanga. Naho Usaba ubwenegihugu nyarwanda butangwa yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 FRW) cyangwa agaciro kayo mu mafaranga yo mu mahanga. Ingingo ya 32 Umuntu uhawe ubwenegihugu nyarwanda yishyura amafaranga y’ibyakozwe mu kumuha ubwenegihugu angana n’ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’u Rwanda cyangwa agaciro kayo mu mafaranga yo mu mahanga. Aya mafaranga yishyurwa mu isanduku ya leta.

Umuntu uhawe ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku kuba ari umwana watoraguwe, ku cyubahiro, ku kutagira ubwenegihugu cyangwa ku kubera umubyeyi umwana utabyaye ntiyishyura amafaranga ateganywa n’igika cya mbere cy’iyi ngingo.

Buri cyiciro cyavuzwe giteganya ibishingirwaho mu gutanga ubwenegihugu kuwabusabye ku mpamvu zavuzwe haruguru.

Ububasha bwo gutanga ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko bufitwe n’urwego rufite ubwenegihugu nyarwanda mu nshingano.

Ingingo ya 30 isobanura impamvu zishobora gutuma habaho kwambukwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa harimo; iyo uwabuhawe yabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma, cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose, iyo uwabuhawe yasabye ubwenegihugu nyarwanda butangwa agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda, iyo imyitwarire y’uwabuhawe ihungabanya umutekano w’Igihugu cyangwa ibangamiye izindi nyungu z’Igihugu, iyo yabuhawe hashingiwe ku ishyingirwa, nyuma urwego rufite ubwenegihugu nyarwanda mu nshingano rukamenya ko ishyingiranwa ryabaye hagambiriwe kubona cyangwa gufasha umuntu kubona ubwenegihugu nyarwanda.

Kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa ntibyemewe iyo bishobora gutuma ubwamburwa aba umuntu udafite ubwenegihugu.

Ingingo ya 31 ivuga ingaruka zo kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa igasobanura ko umuntu wambuwe ubwenegihugu nyarwanda butangwa adashobora kongera kubusubirana. Icyakora, umuntu wambuwe ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro ashobora kubusubirana.

Ingaruka zo kwambura umuntu ubwenegihugu nyarwanda butangwa zigera no ku bo yishingiye. Icyakora ingaruka zo kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro zigenwa na Perezida wa Repubulika.

Inama y’Abaminisitiri, yambura ubwenegihugu nyarwanda butangwa uwabuhawe naho ububasha bwo kwambura ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro bufitwe na Perezida wa Repubulika. Ikindi kandi uwambuwe ubwenegihugu nyarwanda butangwa uvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo atangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Jul 22, 2025 - 16:24