Burikantu yatawe muri yombi akurikiranweho gufungirana inkumi iwe mu nzu
Umunyarwenya akaba n'umuhanzi Mwitende Abdoulkarim uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yatawe muri yombi nyuma yo gusanga yafungiranye iwe mu nzu abakobwa bari bamusuye.
Burikantu wari umaze iminsi anavugwaho kugaragara mu mashusho y’urukozasoni, yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025.
Kuri uyu wa Mbere nibwo amakuru yo gutabwa muri yombi kwe yamenyekanye mu masaha y'umugoroba, akaba akurikiranweho gufungirana mu nzu abakobwa bari bamusuye akababurabuza mu buryo bwo gutaha.
Uyu munyarwenya ngo yasabye umwe muri aba bakobwa bari bamusuye kumusanga mu cyumba bakaganira uburyo bwo kumufasha hanyuma umukobwa akabyanga.
Burikantu bikavugwa ko yahise arakara agafata icyemezo cyo kubafungirana mu nzu abasaba ko kugira ngo basohoke babanza kumwishyura amafaranga yari yabatanzeho arimo itike na fanta yari yabaguriye.
Aba bakobwa nyuma yo kubona ko babujijwe gutahe, batabaje Polisi irabafungurira hanyuma Burikantu na we atabwa muri yombi uko.
Icyaha uyu munyarwenya ukurikiranyweho gihanwa hakurikijwe Ingingo ya 151 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Umuntu wese ufunga cyangwa ufungirana undi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itanu (5) ariko itarenga irindwi (7).


Kinyarwanda
English
Swahili









