Kanye West yasohoye urutonde rw'Abami 12 ba hip hop

Mar 22, 2025 - 13:25
 0

Umuraperi Kanye West usanzwe utavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, yongeye kurikoroza asohora abaraperi 12 abona nk'Abami ba hip hop aho nawe yishyizemo.

Umuraperi akaba na rwiyemezamirimo Kanye West wiyise Ye, kuri ubu yongeye kuvugisha benshi ubwo yasohoraga urutonde rw'Abaraperi 12 abona nk'Abami ba Hip hop.

Mu rutonde yanyujije kuri X, yavuzemo Lil Wayne, Jay-Z, Drake, Biggie, Tupac Shakur, 50 Cent, Eminem, Lil Cool J, Run DMC, Nas, Rakim ndetse nawe ubwe.

Uri ni urutonde abantu basamiye hejuru bibaza impamvu atashyizemo Kendrick Lamar uri gufatwa nk'umwe mu baraperi bahagaze neza muri ibi bihe.

Abandi kandi bibajije impamvu atashyizemo J.Cole, icyakora we ntibamutinzeho nka Kendrick Lamar.

Mu minsi ishize, nibwo Kanye West yashatse gushotora Kendrick Lamar agaragaza ko atari akwiye kugaragara kuri album ya Playboi Carti nubwo rwose arapa neza. 

Mar 22, 2025 - 13:28

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.