Dr. Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi yanenze Amahanga afata ikibazo cya DR-Congo uko kitari

Mar 22, 2025 - 11:57
 0

Umuganga w'Umubiligi wanabaye Umusenateri muri kiriya gihugu, Dr. Allain Destexhe yagaragaje ko Amahanga aca ku ruhande impamvu muzi itera umutekano mucye mu mu burasirazuba bwa Congo, avuga ko udashobora kuvura umurwayi ngo akire utabanje kumusuzuma neza ngo umenye indwara nyiri izina arwaye.

Ubwo yaganiraga n'Itangazamakuru mu mpera z'iki cyumweru, Dr. Allain Destexhe, umuganga  w'umuhanga wabaye mu nzego z'ubuvuzi zitandukanye akaba na Senateri mu nteko ishinga amategeko y'Ububilgi yanenze amahanga cyane cyane ibihugu byo mu burengerazuba bw'Isi uburyo byirengagiza ikibazo cy'umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokalasi ya Congo.

Uyu mugabo ufite Ubunararibonye muri Politiki, yavuze ko amahanga yirengagiza impamvu muzi itera amakimbirane, umwiryane n'intambara muri Kivu y'Epfo n'iya Rugu, abigereranya n'umuganga uvura umurwayi indwara atabanje kumusuzuma neza.

Dr. Alain Destexhe, afite umwihariko mu kumenya Politiki y'akarere, dore ko yanabaye umunyamabanga mukuru w'abaganga batagira umupaka (Doctors without Borders),  yagaragaje ko ikibazo cyo muri Kivu zombi ari ihohoterwa rya ba nyamuke.

Ati ''Ikibazo muri Kivu zombi si ubusugire bw'Igihugu cyangwa kwigenga, ahubwo ni uburyo ba nyamuke badahabwa agaciro, ubuzima bwabo bugakomeza kujya mukaga cyane cyane abatutsi batumvwa n'ubutegertsi bwa Kinshasa".

Yakomeje agira ati "Aba baturage bagomba kugira uburenganzira ku buzima mu gihugu kuva kera".

Yakomeje avuga ko kuva umujyi wa Goma wakwigarurirwa n'abarwanyi ba M23, amahoro ahinda kandi ibintu biri ku murongo. Agaragaza ko amaduka n'andi maguriro bikora  kandi neza uretse ama Banki yafunzwe na Leta ya Kinshasa.

Dr. Alain Destexhe yagaragaje ko amahanga agendera ku magambo ya kinshasa itwerera u Rwanda M23, ntibite ku bitutsi n'amagambo y'u Rwango Guverinoma ya Congo ikoresha ku Rwanda.

Yavuze ko ibihugu bikomeye ku isi n'imiryango mpuzamahanga ibogama ntiyite ku mpamvu muzi yateye umutekano mucye n'intambara z'urudaca mu burasirazuba bwa Congo, agereranya iki kibazo n'umuganga uvura indwara atabanje gusuzuma neza ngo abone kuyivura.

Ati " Jyewe ndi umuganga. Iyo uvura umurwayi, ubanza gusuzuma uburwayi bwe mu  buryo bwa nyabwo. Ariko iyo isuzuma rikozwe nabi, ntushobora kumuvura rwose". Umuryango mpuzamahanga ukeneye gusuzuma neza ibibazo bya Kivi zombi, ariko rwose ubu umurwayi ari guhabwa imiti itandukanye n'indwara arwaye''.

Ibi bije nyuma yuko Ububiligi bucanye umubano n'u Rwanda, aho ku wa 17 Werurwe u Rwanda rwasohoye itangazo rigaragaza ko rucanye umubano n'Ububiligi ndetse rukaba rwarahise ruha amasaha 48 ku badipolomate b'icyo gihugu kuba bavuye ku butaka bw'u Rwanda.

Leta y'u Rwanda ishinja Ububiligi kugira uruhare rusesuye mu bibazo by'umutekano muke  wo mu burasirazuba bwa Congo, ndetse no kubogamira ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa nti bwite ku cyacyemura mu buryo burambye intambara z'urudaca zirangwa mu burasirazuba bwa Congo.

Mar 22, 2025 - 13:10

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.