
Wallah ndabihindura cyangwa mpinduke! Adel Amroush utoza Amavubi
Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Adel Amroush yatangaje ko agiye guhindura ibintu cyangwa we ubwe ahinduke.
Ku munsi wejo hashize tariki 21 Werurwe 2025, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 mu mukino w'umunsi wa 5 mu gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi.
Uyu mukino benshi baragaruka ku makosa y'umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ariko nawe ntiyumva ibyamubayeho muri uyu mukino wanarebwe n'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame.
Adel Amroush uheruka guhabwa gutoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, mu Kiganiro n'itangazamakuru yakoze nyuma y'umukino yavuze ko biteye isoni gutsinda na Nigeria imbere y'umukuru w'igihugu ariko avuga ko agiye guhindura ibintu cyangwa we ubwe ahinduke.
Yagize ati " Nabonye abafana benshi, na Perezida wa Repubulika yaje, biteye isoni kuri njye, ubundi sinkunda gutsindwa. Sinahindura ibintu byose mu mukino umwe ariko ndi umutoza ngomba kubyirengagiza. Wallah ndabihindura cyangwa mpinduke."
Ukurikije amagambo yatangajwe na Adel Amroush, birashoboka ko mu mukino u Rwanda ruzakina na Lesotho dushobora kubona impinduka zikomeye yaba mu mikinire y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ndetse no mu bakinnyi bazabanza mu kibuga.
Umukino u Rwanda ruzakina na Lesotho uri ku wa Kabiri w'icyumweru gihata tariki 25 Werurwe 2025, uzabera kuri Sitade Amahoro ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Adel Amroush mu myitozo y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi