Rayon Sports yumvikanye n’abashinzwe Sitade Amahoro
Umukino ikipe ya Rayon Sports izakiramo APR FC byemejwe ko uzabera kuri Sitade Amahoro.
Mu ijoro ryacyeye tariki 26 Mata 2026, nibwo hatangiye kuvugwa ko umukino wa ‘Derby’ hagati ya Rayon Sports na APR FC uzabera kuri Kigali Pele Stadium nyuma yuko ikipe ya Rayon Sports itumvikanaga na Q&A ishinzwe gucunga Sitade Amahoro.
Ubwo twavuganaga n’umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 27 Mata 2026, yari yadutangarije ko hatarafatwa umwanzuro waho uyu mukino uzabera kuko hari ibikirimo kunozwa ariko bitarenze uyu munsi birashyirwa ahagaragara.
Nyuma UKWELITIMES twakomeje gukurikirana iyi nkuru, ndetse Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, adutangariza ko uyu mukino uzabera kuri Sitade Amahoro nyuma yo kumvikana na Q&A mu biganiro byabaye kuri uyu wa mbere tariki 27 Mata 2026. Yagize ati “ Yego, tumvikanye. Umukino uzabera kuri Sitade Amahoro.”
Nyuma yo kumvikana kw’impande zombi, Kompanyi ishinzwe gucuruza amatike yahise yongera gufungura Sisiteme ku bantu bifuza kugura amatike yo kuzareba uyu mukino.
Ibiciro byo kwinjira ni ibihumbi 2 ahasanzwe mu gice cyo hejuru, ibihumbi 3 mu gice cyo hasi, ibihumbi 10 muri Clasic Seat, VIP ni ibihumbi 20, VVIP ni ibihumbi 30, Executive Seat n’ibihumbi 100 ndetse na Miliyoni 1 n’igice muri Sky Box.
Ikipe ya Rayon Sports izakina uyu mukino nyuma yo gutsindira Amagaju FC mu karere ka Huye ibitego 2-0, mu gihe APR FC nayo iheruka gutsinda Mukura Victory Sports ibitego 3-0. Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 55, naho Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 47.

Kinyarwanda
English
Swahili









