Kigali: Babiri bafatanywe ibiro bibiri n' udupfunyika 237 by’urumogi( Amafoto)
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Gasabo yafashe abagabo babiri bacuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi bafite ibiro bibiri n’udupfunyika 237 byarwo.
Aba bagabo bafatiwe mu Murenge wa Bumbogo, Akagali ka Musave, Umudugudu wa Ramba ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026 saa tanu z’amanywa.
Abafashwe ni Ndikuryayo Narcisse w'imyaka 43 na Tuyisenge Eric ufite Imyaka 40.
Aba bagabo bafashwe ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026 saa tanu z’amanywa, bafatirwa mu Murenge wa Bumbogo, Akagali ka Musave, Umudugudu wa Ramba, bafatanywe urumogi ibiro 02 n’udupfunyika 237 by’urumogi
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, ivuga ko bafatiwe mu nzu batuyemo bari gufunga urwo rumogi ngo barushyire abakiriya babo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko aba uko ari babiri bafatiwe mu nzu batuyemo bari mu gikorwa cyo gufunga urumogi ngo barucuruze ngo kuko hari amakuru avuga ko ariko kazi bakora
Yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Polisi y’igihugu irashimira abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwira mu baturage ngo rwangize ubuzima bwabo, abafashwe n’urumogi bafatanywe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB.
Polisi kandi iraburira abantu bose bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora, iraburira abibeshya ko kuba batuye mu Mirenge y’icyaro bibaha icyuho cyo gucuruza ibiyobyabwenge ko babireka kuko ahantu hose Polisi ihakorera kandi ko abaturage nabo bahagurukiye kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, nibashake ibindi bakora.
Aba bafashwe nyuma y'aho mu Cyumweru gishize hafashwe abandi baturage bacuruzaga urumogi muri aka karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Kinyarwanda
English
Swahili









