issa
Ruhango: Imibiri 35 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Apr 27, 2026 - 12:53
 0

Mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abiciwe mu Mayaga mu Karere ka Ruhango, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereyemo n'igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 35 yimuwe aho yari ishyinguwe mu buryo budasubiza icyubahiro abacyambuwe bicwa mu buryo bw’indengakamere.

Agace ko mu Mayaga, kahoze ahitwa Komini Ntongwe, ubu ni mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe mu Karere ka Ruhango, ahabarizwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi rushyinguyemo ibiri y'abasaga 63,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari na rwo rwashyinguwemo iyi mibiri 35

Amateka agaragaza ko mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mayaga, harimo benshi bishwe n’impunzi z’Abarundi zari zarahungiye muri ako gace, zifatanyije n’abaturage n’ubuyobozi.

Meya w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga yaranzwe n’ubugome bukabije bwagizwemo uruhare n’abari abayobozi bataye inshingano zo kurinda abaturage.

Yagize ati: “Aha ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi ni hamwe mu habereye Jenoside y’indengakamere mu gihugu cyacu, hiciwe Abatutsi benshi cyane kandi ubuhamya burahari mu ndirimbo, mu buhamya no mu biganiro bitandukanye, ubugome bwiyongereye kubera impunzi z’Abarundi zari hano zifashijwe n’Umuyobozi witwaga Kagabo Charles."

Yakomeje agira ati" Iyo uvuze izina rye abarokokeye aha ku Mayaga bongera gusubizwa mu bihe bibi banyuzemo.”

Umuyobozi w'Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga (AGSF),Munyurangabo Evode, yavuze ko igikorwa cyo gushyingura iyi mibiri cyabaye urugendo rutoroshye, cyane cyane mu kumvisha imiryango ko igomba kwimura ababo nyuma y’imyaka 32.

Yaboneyeho gushimira abarokotse Jenoside bumvise akamaro ko gushyingura ababo mu cyubahiro ndetse n’ubuyobozi bwabashyigikiye muri iki gikorwa.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Nkulikiyinka Christine, we yashimangiye ko kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda, kandi ko gushyingura mu cyubahiro inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu myaka 32 ishize ari imwe mu nzira zo gukomeza gukira ibikomere.

Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guherekeza mu cyubahiro Abatutsi bishwe urw´agashinyaguro bisubiza agaciro ababuze ubuzima, bikanakomeza abarokotse, ni n’uburyo bwo kubungabunga amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”