issa
Nyakabanda: Bananiwe kwiba abari mu kabari basiga bamenaguye ibirahuri

Jul 14, 2025 - 11:12
 0

Itsinda ry'abasore batatu bananiwe kwiba telefone n'amafaranga abantu bari barimo kunywera inzoga mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Kamwiza mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bahita batangira kumenagura ibirahuri n'imiryango n'amadurishya y'ako kabari.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Nyakanga 2025.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES ko, aba basore uko ari batatu binjiye mu kabari basangamo abantu bari kunywa inzoga bahita babasaba ko telefone zabo n'ibindi bintu bafite babibaha, barabyanga bahita batangira kumenagura ibirahuri.

Umwe yagize ati " Baje baravuga ngo muzane telefone zanyu n'ibintu byose mufite hano, noneho abakiriya barababwira ngo kuki se muri kutwaka telefone zacu? abo bajura bararakara."

Akomeza avuga ko aba bajura bahise batangira kumenagura ibirahuri by'amadirishya n'iby'inzugi z'ako kabari.

Ati " Bahise basohoka batangira kumenagura ibirahuri babwira abari muri ako kabari ngo ni ba sherifu b'Umujyi kandi ngo babitegure kuko ejo n'ejo bundi bazagaruka nta mikino bafite."

Uwitwa Habimana Vianney, we yavuze ko abajura nk'aba binjira mu tubari bakamburiramo abantu babamenyereye.

Ati " Abajura nka bariya mu Nyakabanda turabamenyereye cyane, ubundi baraza babura icyo bakwiba bakagutera ibyuma hari n'igihe binjira mu iduka babura ibyo biba bagatera abantu amacupa y'inzoga za ngufi na za King baba barimo kunywa ku buryo n'ubabonye wese ahita akizwa n'amaguru.

Umuyobozi w'Umudugudu wa Kamwiza wo mu Kagari ka Munanira ya II, nawe yabwiye UKWELITIMES, ko aya makuru yayamenye anayamenyesha izindi nzego anashimangira ko nyuma y'uko aba bajura bananiwe kwiba abari muri ako kabari bahise bajya kwiba ahitwa muri Karabaye muri uyu Murenge wa Nyakabanda 

Gusa ubuyobozi bw'Akagari ka Munanira ya II n'ubw'Akarere ka Nyarugenge, bwabwiye UKWELITIMES, ko bugiye gukurikirana iki kibazo cy'aba bajura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, we yavuze ko batangiye gushakisha aba bantu.

Jul 14, 2025 - 11:26