issa
Karongi: Yafunzwe azira gukubita uwo biteguraga kurushinga amuziza ko atamuhaye amabati

Oct 27, 2025 - 12:59
 0

Umusore witwa Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 23 afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Murundi mu Karere ka Karongi, akurikiranyweho gukubita uwitwa Nyiraminani Annonciatha w’imyaka 31 basezeranye imbere y’amategeko ndetse bakaba biteguraga kurushinga, amuziza ko atamuhaye amabati 30 yari yamwemereye yo gusakaza inzu bazabanamo.

Umwe mu bo mu muryango w’uwo mukobwa wakubiswe akagirwa intere, yabwiye itangazamakuru ko bababajwe cyane n’uburyo uyu musore yagize uwo umukobwa bateganyaga kubana nk’umugore n’umugabo, kubera ko yamukubise imigeri n’imitwe akamukomeretsa.

Amakuru avuga ko uyu mukobw aubu arwariye ku Kigo Nderabuzima cya Rufungo mu Karere ka Karongi.

Uyu mutangabuhamya wo mumuryango w’uyu mukobwa, yavuze ko abo bombi basezeranye imbere y’amategeko kuwa 29 Gicurasi 2025, ndetse bakaba bari mu myiteguro yo gusezerana imbere y’Imana mu Itorero rya EPR ku wa 26 Mutarama 2026 ndetse buri wese akaba yari akiba iwabo.

Yagize ati: “Basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Murundi tariki ya 29 Gicurasi uyu mwaka. Biteguraga kujya kwandikisha iby’ishyingirwa mu Itorero rya EPR tariki ya 28 Ugushyingo, bateganya kuzashyingirwa imbere y’Imana mu rusengero rwa EPR muri Mutarama 2026.”

Yakomeje agira ati: “Twababajwe n’ibyo yamukoreye amunigagura kugeza ubwo umukobwa wacu adashobora kuvuga ngo aramuziza ko atamuhaye amabati 30 yo gusakara iyo nzu avuga ngo bazabanamo, kandi aho nyiherukira yari itaranagira aho igera.”

Undi muturanyi w’iwabo w’uyu mukobwa mu Mudugudu wa Bukiro, Akagari ka Bukiro mu Murenge wa Murundi, we avuga ko uwo musore n’umukobwa babaga mu Mirenge itandukanye ariko ihana imbibi, kuko uwo musore we ari uwo mu Murenge wa Gashari.

Yagize ati: “Dukeka ko umukobwa yaba yaramwemereye ayo mabati koko, ariko abona umusore akomeza kumushyira ku gitutu ngo ayamuhe kandi iyo nzu umusore yubakaga ndayizi ntaho yari yakagera, yari atarayuzuza.”

Yakomeje avuga ko uwo mukobwa ashobora kuba yaragize amakenga ko amafaranga yayamuha ntayubakishe, akayakubita umufuka akigendera, cyangwa akishakira undi, umukobwa agasigara aririmba urwo abonye.

Yavuze kandi ko nk’abaturanyi bari banafite impungenge ku by’umubano wabo kuko umukobwa amurusha imyaka umunani yose, bo mu cyayo bakaba babibonaga nk’ibidasanzwe kuko badahuje imitekerereze.

Abaturage bo mu Murenge wa Murundi,barasaba abakobwa kujya bagira amakenga ku bo bemerera urukundo baba hari ibyo bashidikanyaho bakabivamo hakiri kare bitaragera no mu mategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, avuga ko yavuganye n’uyu musore aho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Murundi, akamwemerera ko yicuza gukubita umukunzi we ariko akavuga ko igihe kingana n’amezi 10 yamwijeje amabati ari kinini.

Yagize ati: “Uyu musore yambwiye ko yagiye gusura Fiyanse we iwabo mu Mudugudu wa Bukiro ku mugoroba wo ku wa 24 Ukwakira 2025, umukobwa amuherekeje umusore aramwoshyoshya, amucisha mu ishyamba rihari, arimugejejemo batangira kutumvikana kuri ayo mabati. Umusore yamwambuye umupira yari yambaye arawumunigisha, atangira kumukubita imigeri n’imitwe.”

Iyo nkundura ngo yamenyekanye muri iryo shyamba hanyuze umukecuru, akumva urusaku yajya kureba agasanga uwo musore arahondagura fiyanse we maze aratabaza.

Ibyo byabaye ahagana saa moya n’igice z’ijoro, irondo ritabara umusore yamaze kumugira intere ariko ku bw’amahirwe ajyanwa kwa muganga akiri muzima, anagirwa inama yo gutanga ikirego kugira ngo uwamuhohoteye akurikiranwe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi, bwaboneyeho gusaba abasore kwirinda urugomo ku bo bitegura kurushinga bagiranye amasezerano runaka, nubwo ubufatanye bushobora kuba bwiza bitewe n’ubwumvikanye.

Uyu mukobwa kandi yanagiriwe inama yo gushishoza neza mbere yo kubana n’uyu musore, kugira ngo yirinde kubaka urugo ruzahoramo amakimbirane adashira ashobora no kugera ku kwamburana ubuzima.