Abakinnyi ba Rayon Sports na APR FC bashobora guhurira muri Gicumbi FC
Ikipe ya Rayon Sports igiye gutandukana n’abandi bakinnyi cyane b’abanyamahanga.
Ikipe ya Rayon Sports imaze kurekuye abakinnyi barimo Iraguha Hadji, Bugingo Hakim ndetse na Ombarenga Fitina berekeje muri APR FC, ariko igiye no gutandukana n’abandi barimo Omar Gning, Daffe n’abandi.
Ibi byemejwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, ku cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Yagize ati “Abo tudakeneye tuzabatiza, uzanga ko tumutiza nta ‘licence’ nzamuha. Nka Elenga Kanga Junior tugiye kumuhemba amezi ye abiri, tumuhe amafaranga twamusigayemo tumugura.
Omar Gning na we twararangizanyije tuzamuha ibihumbi 7.5 by’Amadorari. Souleymane Daffé na we ntabwo ashaka kugenda ariko turi kumvikana.”
Twagirayezu yavuze ko hari abakinnyi b’abanyamahanga bazagenda batiza kugirango bagabanye abakinnyi hasigare abo ikipe ikeneye.
Yagize ati “Twakuyemo abanyamahanga batatu bahembwaga amafaranga menshi pe! Mu banyezamu hari abo tuzatiza kuko turi kuvugana na AS Muhanga, Amagaju FC na Gicumbi FC
Ni mu kugabanya umubare w’abanyamahanga. Ikindi ni ukugabanya amafaranga tubishyura, bakamuha make, tukamuha asigaye aho kuzuza umubare. Ndifuza ko twagira abakinnyi 26 batarenga 28, ayo tubishyura na yo akaba angana n’ubushobozi bwacu.”
APR FC nayo ishobora gutiza abakinnyi Gicumbi FC
Tariki 4 Nyakanga 2025, ikipe ya APR FC yakoze umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 30 iyi kipe imaze ibayeho. Uyu munsi mukuru wabereye mu karere ka Gicumbi ahari igicumbi cy’Intwari.
Ni ibirori byari byiza wabonaga ko biteguye neza. Abayobozi ba APR FC bishimiye cyane uko ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwabakiriye bituma hari n’imikoranire bivugwa ko bazajya bakorana.
UKWELITIMES hari amakuru twamenye avuga ko hari abakinnyi ikipe ya APR FC itazakenera muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira bashobora koherezwa muri Gicumbi FC.
Mu gihe ibyo aya makipe atekereze dushobora kubona hari abakinnyi bazo bazahurira muri Gicumbi FC ariko bose bagiye mu buryo bw’intizanyo.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee agiye gutiza abakinnyi


Kinyarwanda
English
Swahili









