FIFA yaburiye abafana bashaka kujya kureba imikino y’igikombe cy’Isi muri Amerika
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, yasabye abafana kutumva ko itike yo kwinjira ku mikino y’igikombe cy’Isi bitabaha uburenganzira bwo kwinjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ku wa kabiri tariki 13 Mutarama 2026, nibwo leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko yakuyeho VISA ku bihugu 75 birimo uburusiya ndetse n’u Rwanda.
Muri ibi bihugu byakuriweho VISA harimo n’ibihugu umunani byabonye itike yo gukina igikombe cy’Isi. Muri ibi bihugu harimo Brazil, Colombia, Misiri, Ghana, Jordan, Morocco, Tunisia ndetse na Uruguay.
Nubwo Amerika yakuyeho VISA kuri ibi bihugu ariko ntabwo yabujije abantu kwinjira mu gihugu ahubwo icyabujijwe ni ugutura yo.
Impuzamashyirahamwe y’umpira w’amaguru ku Isi, FIFA, ikimara kubona ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakuriyeho VISA bimwe mu bihugu bizaba biri muri Amerika, nayo yahise isaba abafana gukurikiza amategeko yose bisaba kugira ngo winjire muri ibi bihugu bizakira iki gikombe cy’Isi kuko kugura itike bitandukanye no kwemererwa kwinjira muri Amerika.
Yagize iti “Itike y’umukino ntisobanuye ko uzemererwa kwinjira mu gihugu kizakira irushanwa. Abafana bagomba gusura imbuga za leta za Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakamenya ibisabwa kugira ngo binjire muri ibyo bihugu. Dushingiye ku gihe bisaba ku gutunganya VISA, FIFA irasaba abafana kohereza ibisabwa bya VISA hakiri kare bishoboka.”
Igikombe cy’isi cya 2026, kirabura amezi 6 gusa kigatangira. Iki gikombe cy’Isi biteganyijwe ko kizatangira tariki 11 Kamena kugeza tariki 19 Nyakanga 2026.



Kinyarwanda
English
Swahili









