issa
Nyanza: Abayobozi ba Hoteli Urubuto batawe muri yombi

Jan 16, 2026 - 17:07
 0

Polisi y’Igihugu (RNP) yatangaje ko yataye muri yombi bamwe mu bayobozi ba Hoteli Urubuto iherereye mu Karere ka Nyanza, bakurikiranyweho ibijyanye n’umusekirite warohamye muri ‘piscine’ y’iyi hoteli agahita apfa.

Umugabo witwa Nzabihimana Charles w’imyaka 45 yari umusekirite wa Hoteli Urubuto iherereye mu Mujyi wa Nyanza mu Mudugudu wa Gakenkeri A, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yavuze ko abaturage babamenyesheje iki kibazo, bihutira kujya ahabereye impanuka.

Yavuze ko hahise batangira iperereza, ryanatumye bamwe mu bayobozi b’iyi hoteli bafatwa kugira ngo babazwe iby’uru rupfu.

Yagize ati “Ubu mu iperereza ry’ibanze, hari abayobozi babiri ba hoteli batawe muri yombi aho bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Busasamana, ngo babazwe ku by’uru rupfu.”

CIP Kamanzi yaboneyeho gusaba abashinzwe za hoteli by’umwihariko ahaba ibikorwa by’imyidagaduro nka ‘piscine’ gushyiraho abashinzwe kureberera abajya koga, kandi bagahora bahacungira hafi.

Yagize ati “Uwo mutekinisiye aba akwiye kuba ahari igihe cyose, niba piscine ifungura mu gitondo, igafunga nimugoroba akaba ahari igihe cyose ifunguye, yiteguye kuba yaha ubutabazi uwahagirira ikibazo cyose. Nta munota n’umwe ukwiye gutambuka nta muntu uri kuhacunga.”

Umurambo w’uwapfuye wajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza.