Bugesera: Babangamiwe no kwivuriza kure barubakiwe ivuriro ry'ibanze
Abatuye mu Kagari ka Kibenga mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera bavuga ko bajya kwivuriza kure yabo bitewe nuko ivuriro ry'ibanze bubakiwe ritakira abakoresha ubwishingizi bwa mituweli.
Abatuye muri kagari ka Kibenga bavuga ko ivuriro ry'ibanze ( Poste de sante) bari bubakiwe, iyo bagiye kuryivurizaho bishyuzwa amafaranga yose kandi bafite ubwishingizi bwa Mituweli
Abo baturage, babwiye BTN ko bajya bakenera serivisi ntibazihabwe kubera amafaranga badafitiye ubushobozi mu gihe ubwo ivuriro ry'ibanze rya Kibenga ryatangiraga bahabwaga serivisi bakoresheje ubwishingizi bwa mituweli.
Umwe muri bo yagize ati"Tujyayo kwivuza bakaduca amafaranga,kandi mbere twavurwaga kuri mituweli, nk'abamama tujya kuboneza, urushinge tuba ari ibihumbi bibiri, ibinini aba ari ibihumbi bitatu. Bagupima malaria bayibona bakaguca ibihumbi bitatu."
Aba baturage kandi bavuga kuba ivuriro ry'ibanze bahawe ridakoresha ubwishingizi bwa mituweli bituma bajya kwivuriza kure.
Undi yagize ati "Twari tugize amahirwe tubonye ivuriro ry'ibanze hafi, tugize amahirwe watuvugira nibura bakareba ukuntu ryakorana na mituweli, ushobora kujyana umwana nk'uyu wamujyana i Kagenge ukananirwa.
Uyu muturage yakomeje ati " Iyo ugiye kwivuza wivuza n'ubundi 100 ku 100, kandi twari tuzi ko bakorera kuri mituweli, ariko ubu siko bimeze uragenda n'ubundi ugacibwa amafaranga, iyo ntayo ufite bahita bakoherereza ku kigo nderabuzima cyangwa hariya Kagenge."
Undi muturage yagize ati" Kuboneza urubyaro nabyo ni amafaranga uragenda bakaguca amafaranga, icyo twifuza nuko mwadukorera ubuvugizi nk'ababyeyi kuko hariya Kagenge na hano bakajya badukorera serivisi nziza."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kibenga Gasana Jean Pierre yabwiye BTN TV ko bagiye gukurikirana icyo kibazo.
Yagize ati "Ubusanzwe iryo vuriro ry'ibanze(Poste de sante) rirakora Kandi rifasha abaturage ubwo rero icyo cyaba ari ikindi kibazo, twakurikirana neza tukamenya impamvu abo bayabona izo serivisi. Ibyo ntabwo nabihamya niba babaha serivisi bakabishyuza amafaranga atarateganyijwe ibyo ntabwo byaba aribyo. Turabikurikirana hanyuma nitwasanga harimo iyo mikorere idahwitse twabijyaho inama hanyuma abaturage bakabona serivisi ibakwiriye."


Kinyarwanda
English
Swahili









